Uko wakohereza ‘message’ isanzwe kuri telefoni ukoresheje mudasobwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 19 Ugushyingo 2018 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abantu bamaze kumenyera kwifashisha mudasobwa zabo mu kohereza ubutumwa kuri WhatsApp, kuri ubu bashobora no kuyifashisha bohereza ubutumwa busanzwe ‘message’ kuri telefoni.

Ubu buryo buzwi nka Android Messages bwazanywe na Google, bufasha umuntu ku buryo abasha gusoma ubutumwa, kwakira no kohereza ubushya ukoresheje mudasobwa. Ibi bikora kimwe neza nk’uko WhatsApp Web ikora.

Uko watangira gukoresha Android Messages

Nk’uko izina ribigaragaza, kugira ngo ukoreshe ubu buryo bisaba kuba telefoni yawe ikoreshwa na porogaramu (Operating System) ya Android.

Gutangira gukoresha ubu buryo kandi bigusaba kubanza gushyira muri telefoni yawe porogaramu ya ‘Messages’ uvana kuri Play Store. Ubundi ukayihuza na mudasobwa unyuze kuri messages.android.com.

Muri telefoni nyinshi ziri gusohoka, iyi porogaramu iba isanzwemo ku buryo bitagombera kuyishyiramo bundi bushya.

Iyo umaze gufungura messages.android.com kuri mudasobwa yawe, usabwa gukurikiza amabwiriza akurikira:

- Ufungura telefoni yawe, ukajya muri porogaramu ya ‘Messages’
- Urebe mu nguni y’iburyo ahari utudomo dutatu, nyuma yo kuhakanda ugahitamo ahanditse “Messages for web”

- Usabwa gusoma (scan) QR Code iri kuri mudasobwa yawe ukoresheje telefoni yawe.

QR Code isobanurwa nka nimero yihariye iranga buri kintu cyose ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga, irangwa no kuba iri mu mabara y’umukara n’umweru.

Ubu buryo bwahimbwe mu mwaka wa 1994 hagamijwe kuzajya hagenzurwa imodoka ziri gukorwa, gusa nyuma butangira no gukoreshwa ku bindi bikoresho.

Kugira ngo usome iyi QR Code, usabwa gutunga ijisho rya ‘camera’ ya telefoni yawe kuri cya kimenyetso cy’umweru n’umukara kiri kuri mudasobwa yawe, iyo imaze kuyisoma ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bihita byihuza ku buryo ubutumwa buri hamwe uhita utangira kububona ahandi.

Ibyo ukoze ukoresheje imashini, bijya no kuri telefoni. Ntabwo bisaba kuba wabyimura cyangwa ngo ugire impugenge ko ushobora kubibura.

Nubwo ‘Android Messages’ ushobora kuyikoresha wohereza ndetse ukakira ubutumwa burimo amagambo n’amafoto mu buryo bworoshye ariko, ntushobora kuyikoresha kuri mudasobwa nyinshi icya rimwe, cyangwa igihe telefoni yawe yazimye cyangwa itari kuri Internet.

Icyo abantu benshi bayikoresha bayikundiye ni uko mu gihe hari umwijima ushobora kugabanya urumuri kuri ‘Android Messages’ kugira ngo rutangiza amaso. Ibi ubikora uhitamo ahanditse ‘Enable dark theme’ kuri mudasobwa yawe.

Abemerewe gukoresha ubu buryo ni abafite telefoni zikoresha guhera kuri Android 5.0 Lollipop kuzamura, bivuze ko abafite iziri munsi basabwa kongerera ubushobozi ‘Operating System’ zabo (upgrade).

‘Messages’ yashyizwe hanze muri uyu mwaka ije gusimbua uburyo busanzwe bukoreshwa mu kohereza ubutumwa bugufi ‘SMS’, yitezweho guhangana na iMessage ikoreshwa n’abafite telefoni za iPhone ariko ikaba idashobora guhuzwa na mudasobwa.

Kugira ngo ukoresheje 'Android Messages' usabwa gukurikiza aya mabwiriza
'Messages' ituma ubasha kohereza no kwakira ubutumwa ukoresheje mudasobwa yawe
Mu gihe urumuri ari rwinshi, ushobora kurugabanya ukoresheje uburyo bwiswe 'Dark mode'

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza