Microsoft Corporation yatangaje ko guhera kuri uyu wa 10 Mutarama 2023 yahagaritse gutanga serivisi z’umutekano (security systems) n’amavugurura (software updates) yoroshya ikoreshwa rya ’operating system’ ya Windows 8.1 mu bikoresho binyuranye by’ikoranabuhanga.
Mudasobwa ariko zizakomeza zikore kandi zikoresha Windows 8.1, ariko nta bintu bishya bizasohoka kuri izi porogaramu bifashisha.
Ni kimwe n’uburyo bukoranwa n’izi Windows butanga umutekano kuri virusi zitandukanye, bwahagaze.
Microsoft yashishikarije abantu guhindura bagakoresha ‘operating system, zigezweho, nka Windows 10 cyangwa 11.
Ku rundi ruhande, guhera kuri uyu wa 10 Mutarama, abakoresha Windows 8.1 ntibagishobora gushyira muri mudasobwa zabo nka za applications cyangwa imikino iboneka muri Microsoft Store.
Impinduka za nyuma zizasohoka zigenewe Windows 8.1 ni Microsoft Edge version 109, izajya ahabona nyuma yo ku wa 12 Mutarama.
Microsoft yatangije Windows 8.1 mu 2013, isimbura Windows 7.
Microsoft ivuga ko “Nubwo mudasobwa nyinshi zikoresha Windows 7 zidashobora kuzuza ibisabwa bizemerera kwakira Windows 11, zimwe muri zo zishobora kwimukira kuri Windows 10.”
Yakomeje iti “Mbere yo gushyira umutima kuri Windows 10, uzirikane ko Windows 10 izahagarara gukoreshwa ku wa 14 Ukwakira 2025”.
Ishishikariza abantu ko bibaye ngombwa, bashobora no gusimbuza ibikoresho byabo by’ikoranabuhanga, bagakoresha ibishobora kwakira Windows 11.
Ibyo bigakorwa umuntu ajya muri “Setting”, agakanda kuri Windows Update.
Mu gihe ibi byemezo birimo gufatwa kuri Windows 8/8.1, kuri Windows 7 byatangiye ku wa 14 Mutarama 2020.
Google na yo yasonzemo
Google na yo iheruka gutangaza ko igihe cyo guhagarika ubufasha ku bakoresha Chrome mu gusura imbuga zitandukanye kuri internet, mu gihe bakoresha ‘operating system’ ya Windows 7 na Windows 8/8.1, cyegereje.
Ni gahunda izahagarikwa nyuma y’isohorwa rya Google Chrome v110, riteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2023.
Ubwo buryo buzakoreshwa gusa n’abafite ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Windows 10 cyangwa indi ya nyuma yaho.
Google yagize iti "Bizagusaba kuba igikoresho cyawe cyifashisha Windows 10 cyangwa indi igezweho, kugira ngo cyakire Chrome zindi zizasohoka,"
Ibikoresho bifite ziriya operating systems zishaje bizakomeza gukora, ariko nta kintu gishya kizongera kugaragara kuri Chrome bafite.
Google yagize iti "Niba ubu urimo gukoresha Windows 7 na Windows 8/8.1, turagushishikariza kwimukira ku zindi Windows zigezweho kugira ngo ubashe gukomeza kwakira ibishya kuri Chrome n’ibijyaye n’umutekano wayo.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!