Hafi miliyoni icyenda z’Abanyarwanda nibo batunze telefoni

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 Werurwe 2018 saa 09:35
Yasuwe :
4 3

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko umubare w’Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa wiyongereyeho 0.65% ugereranyije n’uko byari bihagaze muri Mutarama uyu mwaka.

Muri Mutarama 2018, Abanyarwanda bari batunze telefoni banganaga na 8,930,997 baza kwiyongeraho 0.65% muri Gashyantare 2018 bagera kuri 8,989,086.

Iyi mibare ya RURA yerekana ko uburyo telefoni zitunzwe mu Banyarwanda byavuye kuri 75.6% bikagera kuri 76.1%.

Kugeza ubu, MTN Rwanda ni cyo Kigo cy’Itumanaho gifite abafatabuguzi benshi aho bagera kuri 3,891,545, Tigo ikagira 3,417,308 naho Airtel bakaba 1,680,233.

Ibi bisobanuye ko kuva aho Airtel na Tigo bihurije imikorere bikaba ikigo kimwe, MTN Rwanda itakiri ku isonga mu kugira abafatabuguzi benshi kuko ibi bigo bindi byihariye abasaga gato miliyoni eshanu.

Imibare y’abatunze telefoni mu Rwanda isa n’iyagabanutse urebeye kuri raporo yo mu 2016 ahanini bitewe na gahunda yo kubarura sim card zanditse ku muntu ku buryo nyinshi zafunzwe hagasigara izikoreshwa mu buryo bwa nyabwo.

Mu mpera za Nyakanga 2016 habarurwaga 9,025,516 nk’Abanyarwanda batunze telefoni ngendanwa.

Kuva mu 1998 ikoranabuhanga mu itumanaho rya telefoni ngendanwa ribonye izuba mu Rwanda, rimaze kugera ku rwego rushimishije aho buri Munyarwanda yarigize ubuzima bwe bwa buri munsi utarifite agafatwa nk’uwibera mu mwijima cyangwa mu Isi yindi.

Gutunga telefone mu Rwanda byahinduye ubuzima kuko uretse guhamagara, kwitaba no kohereza ubutumwa bugufi zisigaye zinakoreshwa nka Banki mu bikorwa byo kubitsa, kubikuza, kohererezanya amafaranga, utibagiwe na serivisi zirimo kugura amashanyarazi n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza