Iyi telefone yiswe Huawei Mate 10 Pro izaba ifite tableau nini (6in) , Cameras zayo imwe ifite megapixels 20 indi ikagira 12, ifite ubushobozi bw’imbere bwo kubika (RAM) bungana na 6GB naho ubushobozi bwa batiri yayo ni 400mAh.
Iyi telefone ifite umwihariko w’uko izaba ikoresha ubwenge bw’ubukorano(Artificial intelligence) buzajya buyifasha kumenya byihuse amafoto yafotowe ndetse no kubasha kumva ibiri kuba cyangwa bigiye kuba.
Iyi sosiyete iteganya kongeramo uburyo telefone izajya ibasha kumenya icyo nyirayo ashaka gukora, ikihutisha porogaramu uri gukoresha ndetse igacunga porogaramu zitari gukoreshwa ikazifunga mu rwego rwo kubika umuriro, ndetse ikazaba inifitemo uburyo bwo kwikorera isuku ngo ibashe gukomeza gukora neza.
Huawei Mate 10 Pro izaba ibasha gushyirwaho ‘Keyboard’ ndetse n’imbeba (Mouse) binyuze kuri Bluetooth.
Iyi telefone biteganyijwe ko izagera ku isoko mu Ugushyingo uyu mwaka, ikazaba igura amapawundi 800.


TANGA IGITEKEREZO