Ibyo wamenya kuri Infinix Hot 6x, telefoni ushobora gutangamo impano y’iminsi mikuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ukuboza 2018 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Mu gihe imyiteguro y’iminsi mikuru isoza umwaka irimbanyije, buri wese aba yibaza impano ashobora kwigenera cyangwa agaha uwo akunda nk’uburyo bwo kwishimira ko bawusoje neza.

Telefoni igendanwa ni kimwe mu bikoresho usanga benshi batekerezaho, ariko bakagongwa n’ibiciro biba bihanitse bituma bisanga baguze izitari nziza kuko ariyo mikoro bafite.

Infinix isanzwe izwiho kugira telefoni nziza kandi ziri ku biciro binogeye buri wese, yazanye igisubizo ishyira ku isoko Hot 6x ishobora gukora ibintu byinshi kandi idahenze.

Hot 6x ifite ikirahure kingana na inch 6.2 (cm 15,7) kandi gikozwe mu buryo butuma amashusho agaragaza neza (High Definition), camera y’imbere ifite Megapixel 8 kandi ikoresha porogaramu ya Face++ ituma ibasha gufata ‘selfie’ zisukuye. Inafite kandi camera ebyiri z’inyuma zifite Megapixel 13.

Infinix yakoze ibishoboka byose ngo igendana n’igihe dore ko iyi telefoni ikoresha AndroidTM 8.1 inakoranye ubuhanga na batiri ya 4000mAh ishobora kumarana umuriro iminsi irenga itatu.

Hot 6x yuje udushya twinshi kandi iri ku giciro kinogeye buri wese, kuko igura amafaranga 127,500Frw gusa.

Kwigurira iyi telefoni cyangwa izindi za Infinix kandi biguhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo birimo smartTv, telefoni, amatike yo kujya kureba filime n’ibindi byinshi.

Hot 6X ishobora gufata amafoto meza no kurambana umuriro kandi iri ku giciro kidahanitse
Hot 6x ni impano nziza ushobora kwigenera muri izi mpera z'umwaka
Kwigurira iyi telefoni ya Infinix biguhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza