Imigabane ya Apple yataye agaciro ka miliyari 55$ kubera u Bushinwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Mutarama 2019 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Imigabane y’uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, Apple, yataye agaciro kugera kuri miliyari 55 z’amadolari, nyuma y’aho bitangarijwe ko telefoni za iPhone zitari kugurwa neza mu Bushinwa kandi ariho hari hasanzwe isoko rinini.

U Bushinwa nibwo bugize isoko rinini rya Apple aho bwihariye 15% by’amafaranga yinjizwa n’uru ruganda mu bucuruzi rukora hirya no hino ku Isi.

Mu ibaruwa yashyizwe hanze ku wa Gatatu, Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, yamenyesheje abashoramari kwitega inyungu nke nyuma y’ibiruhuko, ahanini kubera ko umubare w’abagura iPhone mu Bushinwa ukomeje kugabanuka.

Ibi kandi biri gutizwa umurindi n’intambara y’ubucuruzi hagati ya kiriya gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’izindi mpamvu zirimo no kuba Apple iri kugurisha batiri za iPhone zisimbura izashaje ku giciro kiri hasi.

Ubukungu bw’u Bushinwa ariko nabwo ntibwifashe neza aho byitezwe ko mu 2018 buzazamuka ku muvuduko wo hasi cyane kuva mu 1990, kandi 2019 bishobora kurushaho kuba bibi .

Cook yagize ati “Mu gihe twari twiteguye imbogamizi mu masoko y’ingenzi akomeje gutera imbere, ntabwo twari twarateganyije gusubira inyuma k’ubukungu kuri iki kigero, by’umwihariko mu Bushinwa.”

Apple itangaza ko mu mezi atatu ya nyuma ya 2018 izinjiza miliyari 84 z’amadolari, aho kuba hagati ya miliyari 89-93 z’amadolari zari zitezwe mbere. 60% by’aya mafaranga azaturuka mu bucuruzi bwa iPhone.

CNN ivuga ko mu ibaruwa ye Cook yanagarutse ku kuba umubare w’abantu bari kugura iPhone ziherutse gusohoka ari bake ugereranyije n’uko byari byitezwe.

Kuba idolari rya Amerika rihagaze neza cyane muri iyi minsi nabyo biri mu bituma mu masoko yo hanze telefoni za Apple zihenda abantu ntibitabire kuzigura.

Apple iherutse gushyira ku isoko telefoni zirimo iPhone XS Max igura hagati y’amadolari 1099 na 1 449 (asaga miliyoni n’ibihumbi 200 Frw) bitewe n’ubushobozi bwayo bwo kubika amakuru mu gihe iPhone XS yo igurishwa 999$ (hafi ibihumbi 900 Frw).

Imigabane ya Apple yataye agaciro ka miliyari 55$ kubera u Bushinwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza