00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

iPhones zishobora gutangira gukoresha umugozi wa ‘Type c’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Ugushyingo 2022 saa 09:08
Yasuwe :

Uruganda rwa Apple rushobora gukora amavugurura kuri telefone za iPhone 15 byitezwe ko zizajya hanze umwaka utaha ku buryo zizatangira gukoresha umugozi wo mu bwoko bwa ‘USB-C’ cyangwa se ‘Type c’ isanzwe imenyerewe kuri telefone zikorwa na Samsung.

Iby’aya mavugurura ashobora gukorwa na Apple byatangajwe na Ming-Chi Kuo usanzwe ukurikiranira hafi ibijyanye na telefone ndetse agahishura bimwe mu zizaba zigize izizashyirwa ku isoko mu minsi iri imbere.

‘Type C’ ni ubwoko bw’umugozi ukoreshwa igihe umuntu ashaka kongera umuriro muri telefone cyangwa se ashaka kuyihuza na mudasobwa.

Amakuru dukesha ‘The Verge’ avuga ko uyu mugozi usanzwe ukoreshwa cyane kuri telefone za Samsung, ushobora gutangira gukoreshwa no kuri iPhones haherewe kuri 15 Pro na 15 Pro Max zizajya hanze umwaka utaha.

Apple ifashe iki cyemezo mu gihe hashize iminsi Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usabye inganda za telefone kumvikana ku mugozi umwe uzajya ukoreshwa kuri zose, ndetse yo ihitamo uyu wa ’Type c’.

Mu gihe iki cyemezo cyaba gishyizwe mu bikorwa bivuze ko ‘iPhones’ zizahagarika gukoresha umugozi wazo wari uzwi nka ‘Apple Lightning connector’ watangiye gukoreshwa bwa mbere mu 2012 ubwo hasohokaga iPhone 5.

iPhones zishobora gutangira gukoresha uyu mugozi wa ‘Type c’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .