’ThinkPhone’ yakozwe na Motorola, isanzwe n’ubundi iri mu bigo bibarizwa muri Lenovo.
Motorola ThinkPhone ikoresha Android 13 ikagira bateri ya 5000 mAh, ibintu biyiha ubushobozi bwo kubika umuriro igihe kirekire. Ifite kandi camera ebyiri, imwe ifite megapixel 50 indi ikagira megapixel 13.
Umwihariko w’iyi telefone ni ikoranabuhanga ifite rwiswe ‘Think 2 Think connectivity’ riyiha ubushobozi bwo gusangiza amafoto, inyandiko ndetse n’amashusho mudasobwa yo mu bwoko bwa ‘Thinkpad’ bitabaye ngombwa ko hifashishwa ‘USB’ cyangwa internet.
Iri koranabuhanga rijya rikora nk’irya Airdrop rifasha abakoresha mudasobwa za Apple na iPhones kohererezanya ibintu.
Motorola ThinkPhone iri ku giciro cya 530$, abari mu Rwanda bashobora kuyibona arenga gato ibihumbi 600 Frw.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!