Samsung Galaxy S8 zatangiye kugaragaza ibibazo nyuma y’amezi atanu zigeze ku isoko

Yanditswe na Mfitumukiza Moïse
Kuya 11 Ukwakira 2017 saa 04:17
Yasuwe :
2 1

Abakoresha telefone za Samsung Galaxy S8, z’uruganda rw’abanya-Koreya y’Epfo, Samsung, batangiye kwinubira ko zifite ibibazo birimo kutakira ubutumwa bugufi, nyuma y’amezi atanu gusa zigeze ku isoko.

Iki kibazo cyibasiye abakoresha izi telefone muri Amerika, Canada, Australia, u Bufaransa n’u Bwongereza, aho ubutumwa bugufi butabasha kugera ku bo bwohererejwe ndetse n’uwohereje ubutumwa ntamenyeshwe ko butageze k’uwo abwoherereje.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu igenzura yakoze yasanze nibura ubutumwa bumwe muri butanu bwoherezwa butari kugera ku bo bugenewe batunze telefone zo muri ubu bwoko.

Iki kibazo kikaba cyatahuwe nyuma yo kujya himurwa simcard igashyirwa muri telefone y’ubundi bwoko ubutumwa bugahita bugaragara.

Abakoresha izi telefone bakomeje kwinubira imikorere mibi zitangiye kugaragaza nyamara zitaramara igihe kinini ku isoko dore ko zatangiye kugurishwa ku ya 21 Mata uyu mwaka.

Ibi bibazo by’imikorere mibi ya telefone nshya za Samsung bije bikurikira Samsung Galaxy Note 7 yari yarakozwe umwaka ushize ikaza kuvanwa ku isoko bitewe n’ikibazo cyo guturika batiri.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ubuyobozi bwa Sumsung butaragira icyo buvuga ku bibazo by’izi telephone cyangwa ngo bwizeze kubikemura.

Izi telefone zatangiye kugaragaza ibibazo nyuma y'igihe gito zigeze ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza