Telefoni 10 zavugishije Isi y’itumanaho mu 2018

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Mu Isi y’ikoranabuhanga buri mwaka uzana n’udushya twawo, cyane ko uko bwije n’uko bukeye inganda zikomeye zihanga udushya tugamije gutuma zikomeza kwigarurira benshi.

By’umwihariko mu birebana na telefoni buri ruganda rukora iyo bwabaga kugira ngo rurebe ko rwashyira ku isoko izavugisha Isi yose.

Muri iki gihe 2018 iri ku musozo, ibinyamakuru bitandukanye birimo ZD Net na Cnet, byagerageje gushyira mu byiciro telefoni zasohotse muri uyu mwaka zihiga izindi, hagendewe ku byo zikora ndetse n’ibyagiye bivugwa n’abazikoresheje.

Nyinshi muri izi telefoni zigiye ziri ku biciro byo hejuru, ariko ahanini kubera udushya twinshi zifite hari abadatinya kuzigura by’umwihariko abakunda kugendana n’ibigezweho.

1. GALAXY NOTE 9

Ku mwanya wa mbere w’uru rutonde haza Galaxy Note 9 yashyizwe hanze muri Kanama n’uruganda rwa Samsung rusanzwe ruzwiho gukora telefoni nziza.

Mu byatumye iyi telefoni iza kuri uyu mwanya harimo kuba ifite ikaramu ikoresha ikoranabuhanga rya ‘Bluetooth’ ifasha umuntu kwandika nk’uwandika ku rupapuro rusanzwe, uburyo yavuguruwemo bikaba byarakiriwe neza by’umwihariko ku bakora ubucuruzi.

Mu bindi bituma Galaxy Note 9 ikomeje gukundwa hari ukuba yarongerewe ubushobozi mu birebana no kuba itinjirwamo n’amazi, ahashyirwa igikumwe mu gihe cyo kuyifungura na camera z’imbere n’inyuma zifata amafoto meza cyane.

Ushobora kandi kongera umwanya wo kubikamo amakuru (microSD data storage), ikindi ukaba ushobora no kuyicomeka ku kindi gikoresho cyerekana amashusho (Samsung Desktop Experience).

Nubwo igihe yashyirwaga hanze yaragurishwaga amadolari 1000, kuri ubu ushobora kuyibona guhera ku madolari 800 kuzamura (asaga ibihumbi 700 Frw)

2. Huawei Mate 20 Pro

Indi telefoni yigaragaje cyane muri uyu mwaka ni Mate 20 Pro, yaje ikubiye hamwe twinshi mu dushya twagiye turanga telefoni zikorwa n’uruganda rwa Huawei rwo mu Bushinwa.

Mu byashimwe kuri iyi telefoni yashyizwe ku isoko mu Ukwakira 2018, harimo camera ifite lens (ijisho) eshatu zigiye zifite megapixel zitandukanye bituma ifata amafoto meza.

Uretse kuba kandi yifitemo udukoresho tw’imbere dutuma yihuta, ikaba inakoresha Android 9.0 Pie igezweho, Mate 20 Pro ifite n’umwihariko wo kuba batiri yayo itindamo umuriro. Igishyirwa ku isoko yagurishwaga 1000$ (hafi ibihumbi 900 Frw)

3. PIXEL 3/3 XL

Nubwo Galaxy Note 9 ifite byinshi umuntu yakwifuza, iyo bijyanye na porogaramu zijyanye n’igihe (software update) amahitamo yaba Google Pixel 3 na 3 XL, zitandukaniye gusa ku ngano n’ubushobozi bwa batiri yazo kuko imwe ingana na 6.3 inch na batiri ya mAh 3430, indi ikangana na inch 5.5 na batiri ya mAh 2915.

Zombi zifite camera ifite ubushobozi bwo gufata amafoto meza ku buryo ari amahitamo y’uwari wese uha agaciro gufotora, kuko niyo hari umwijima aza asa neza.

Pixel 3 ari nayo nto igura guhera ku madolari 799 (agera ku bihumbi 710 Frw) mu gihe Pixel 3 XL yo igura guhera ku 899$ (hafi ibihumbi 800Frw).

4. iPHONE XS Max/XS

iPhone XS na XS Max zombi zashyizwe hanze muri uyu mwaka n’uruganda rwa Apple rusanzwe ruzwiho gukora telefoni zihenze.

Mu byo zakundiwe harimo; amafoto meza, amajwi asohoka neza kandi akagera kure ndetse n’ikoranabuhanga rikorana n’isura ariko ryihuta cyane (Face ID).

iPhone XS Max igura hagati y’amadolari 1099 na 1 449 (asaga miliyoni n’ibihumbi 200 Frw) bitewe n’ubushobozi bwayo bwo kubika amakuru mu gihe iPhone XS yo igurishwa 999$ (hafi ibihumbi 900 Frw).

5. OnePlus 6T

Muri telefoni zigaruriye umwaka wa 2018 harimo kandi 6T yakozwe n’uruganda OnePlus rwo mu Bushinwa, ikaba ariyo ya mbere bari bakoze ishobora gukorana na sosiyete z’itumanaho zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi telefoni idahenze cyane ugereranyije n’izindi ziri kuri uru rutonde dore ko igura hagati ya 549$- 629$ (hafi ibihumbi 600 Frw), ifite umwihariko wo kuba ifite ibirahure bigerekeranye byo mu bwoko bwa Gorilla Glass 6, kandi ibasha gukumira amazi n’ivumbi.

OnePlus 6T ikoresha porogaramu ya Oxygen OS ishobora gufungurwa hakoreshejwe igikumwe cyangwa isura bitewe n’amahitamo yawe.

6. Huawei P20 pro

Iyi nayo n’indi telefoni y’uruganda rwa Huawei igaragara kuri uru rutonde nyuma ya Mate 20 Pro.

Icyo Huawei P20 Pro irushaho nyinshi muri telefoni ziri kuri uru rutonde ni camera imwe iri muri eshatu ifite megapixels 68 zituma ibasha gufata amafoto meza n’igihe urumuri ari rucye.

Inakoranye kandi umwihariko wa telefoni zose za Huawei zizwiho kurambana umuriro aho batiri yayo ifite mAh 4000, ikindi ikaba idashobora kwinjirwamo n’ivumbi cyangwa amazi. Igura guhera ku 1050$ (asaga ibihumbi 900 Frw) bitewe n’aho wayiguriye.

7. iPHONE XR

iPhone XR ni indi telefoni yashyizwe hanze muri uyu mwaka n’uruganda rwa Apple aho yageze ku isoko nyuma ya iPhone XS Max na iPhone XS.

Umwihariko wa iPhone XR ni uko ifite camera imwe y’inyuma ariko ikaba ifata amafoto meza na batiri ifite ubushobozi bwo kumarana umuriro igihe kinini ugereranyije na iPhone XS/XS Max.

Nubwo igaragaza ibibazo birebana no gufata imirongo y’itumanaho cyane ahantu itagera neza, hari abahamya ko ari imwe muri telefoni nziza Apple yakoze dore ko inahendutse ugereranyije n’izindi aho igura guhera ku madolari 749$ (asaga gato ibihumbi 660 Frw).

8. LG V40 ThinQ

Kuri uru rutonde kandi hagaragaraho LG V40 ThinQ, telefoni ifite umwihariko wo kuba ifite camera eshanu zirimo eshatu ziri ku gice cy’inyuma.

Ibi bituma iza muri telefoni zibasha gufata amafoto meza, ku buryo ushobora no gufatira atatu icyarimwe. Inafite kandi umwanya ujyamo utwuma dukoresha mu kumva amajwi (headphone jack), ndetse na Boombox ituma amajwi asohoka neza.

Ubwo yashyirwaga ku isoko n’uruganda rwa LG mu Ukwakira 2018, yaguraga amadolari ari hagati ya 900-980 (asaga ibihumbi 800 Frw) kandi n’ubu nta kirahinduka cyane ku biciro byayo.

9. SONY XPERIA XZ3

Uruganda rwa Sony kandi rwabashije kongera kuza mu nganda zakoze telefoni nziza muri uyu mwaka rubikesha Xperia XZ3 idatandukanye cyane n’izindi ziri kuri uru rutonde nka Pixel 3 XL.

Mu byihariye byatumye iza kuri uru rutonde ariko ni imiterere yayo, kuba iri mu mabara atandukanye ndetse ushobora no kongera ubushobozi bw’amakuru ishobora kubika (microSD storage expansion).

Ikindi ni uko imiterere y’ikirahure cyayo ituma amashusho agaragara neza, igurwa 899$ (agera ku bihumbi 800 Frw) ashobora kwiyongera cyangwa akagabanuka bitewe n’isoko.

10. GALAXY S9/S9 Plus

Galaxy S9/S9 Plus nazo n’izindi telefoni za Samsung zigaragara kuri uru rutonde, zikoresha Android 8.0 Oreo, zifite umwihariko wo kugira camera z’inyuma ebyiri zikora nk’ijisho ry’umuntu, ku buryo mu gufotora zigendana n’urumuri ruhari. Ibi bituma ifoto igaragara neza, haba ku manywa cyangwa ijoro.

Camera zazo kandi zifitemo uburyo bwo kugendesha ikintu gahoro (slow motion), bituma igihe uri gufata ifoto cyangwa amashusho y’ibintu bidasanzwe hatagira ikigucika utakiyobonye.

Ku bantu baba ahantu bitoroshye gufatisha umurongo w’itumanaho (network), ngo aya ni amahitamo meza kuko Samsung isanzwe izwiho gukora telefoni zifite ubushobozi bwo guhangana n’iki kibazo.

Zigurishwa hagati y’amadolari 720 (S9) (asaga ibihumbi 640 Frw), n’amadolari 840 (S9 Plus) (asaga ibihumbi 747 Frw) bitewe n’isoko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza