Ubwoko bwa telefoni butazongera gukoramo WhatsApp

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Mutarama 2017 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’itangazo ryasohotse mu mpera za 2016 rivuga ko WhatsApp itazongera gukora muri zimwe muri telefoni, ku ikubitiro iyi porogaramu ntizongera gukora mu zo mu bwoko bwa iPhones n’izikoresha Android za kera.

Abashobora kugerwaho n’ingaruka ni abakoresha telefoni zikoresha Android ya 2.1 cyangwa 2.2, abatunze iPhone 3GS cyangwa telefoni za iPhone zikoresha uburyo bwa iOS 6 bahise bafungirwa WhatsApp, ndetse izi mpinduka zishobora kugera no ku bakoresha telefoni zikoresha Windows Phone 7 zirimo nka Nokia n’izindi.
Ufite ubwoko bw’izi telefoni ashaka gukomeza kuganira n’inshuti akoresheje WhatsApp biramusaba kugura telefoni nshya ifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho.

WhatsApp Inc yaherukaga kandi gushyira hanze ubwoko bwa telefoni butazongera gukoramo iyi porogaramu burimo BlackBerry na Nokia, ariko yaje kwisubiraho mu mwaka ushize nyuma yo kugaragarizwa ibibazo abazikoresha bashobora guhura nabyo.

Ibinyujije ku rubuga rwayo, WhatsApp yatangaje ko “Izakomeza gukorana na BlackBerry OS, BlackBerry 10, Nokia S40 na Nokia Symbian S60 kugeza ku ya 30 Kamena 2017.”

Muri uri uyu mwaka, bivugwa ko muri iyi porogaramu hashobora kuzashyirwaho uburyo bufasha umuntu gukosora ibyo yanditse nabi, cyangwa gusiba ubutumwa yamaze kohereza.

WhatsApp yatangiye gukora mu 2009, telefoni zari zigezweho nyinshi zakorwaga na Blackberry na Nokia. Abantu bagera kuri miliyari ubu bayikoresha buri kwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza