00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya kuri BYD Dolphin, Imodoka nshya mu Rwanda ikoresha umuriro wa 3000Frw kuri kilometero 100

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 20 Mutarama 2023 saa 08:45
Yasuwe :

Hashize igihe u Rwanda rutangiye gushyira imbaraga mu bijyanye no kwimakaza ikoreshwa ry’imodoka zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije no kugabanya ingano y’amafaranga igihugu gikoresha kigura ibikomoka kuri Peteroli.

Kugeza ubu mu mihanda y’i Kigali hamaze kugera imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye (Full Electric) cyangwa iziyakoresha ariko zikanajyamo lisansi/mazutu zizwi nka ‘Hybrid’. Inyinshi muri izi ziganjemo izikorwa n’inganda zo muri Koreya y’Epfo, KIA na Hyundai, izikorwa na Toyota na Nissan zo mu Buyapani ndetse n’izikorwa na Volkswagen.

Imwe mu modoka nshya ziri ku isoko ry’u Rwanda zikoresha amashanyarazi ni BYD Dolphin. Iyi modoka yasohotse mu Ukwakira mu 2022 yakozwe n’uruganda rwo mu Bushinwa BYD Auto.

Uburyo BYD Dolphin igaragara byagizwemo uruhare na Wolfgang Egger kuko ariwe wayishushanyije. Ni imodoka utavuga ko iri hasi cyane cyangwa ngo ibe iri hejuru, ahubwo iri mu rugero. Ifite ubugari bwa metero 1,7, uburebure bwa metero enye n’ubuhagarike bwa metero 1,5.

Nubwo ari imodoka nto uyirebeye inyuma iyo uyigezemo imbere utungurwa no gusanga ari ngari kandi yisanzuye. Ibi biterwa n’uko moteri y’imodoka zikoresha amashanyarazi aba ari nto ugereranyije n’izikoresha lisansi cyangwa mazutu, ibi bituma umwanya yari kujyamo ukoreshwa ibindi.

BYD Dolphin ikoranye ikoranabuhanga rigizweho, aho haba gukina umuziki, gushyiraho ubukonje cyangwa ubushyuhe ubikora wifashishije ‘tablet’ irimo imbere.

Iyi modoka kandi izengurutswe na camera zigufasha kureba mu mpande zose z’imodoka ku buryo ushobora gusubira inyuma cyangwa guparika bitabaye ngombwa ko ukoresha retro-viseur.

Izi modoka kandi zifite na camera munsi ku buryo nk’igihe umwana yayigiye munsi ushobora kumubona byoroshye.

Ushobora kuyicomeka mu rugo

Kimwe mu bintu bitangaje kuri iyi modoka ni uko ushobora kuyicomeka mu rugo bitabaye ngombwa ko ujya gushaka ahari station zongera mu modoka umuriro w’amashanyarazi. Izana n’umugozi ushobora gucomeka muri ‘prises électriques’ wibereye iwawe mu rugo.

Igihe uyicometse mu rugo bishobora gufata nibura amasaha ari hagati ya 22 na 24 ariko iyo ufite ishyiramo umuriro vuba (faster charger) yuzura nyuma y’amasaha arindwi cyangwa umunani. Iyo yuzuye ishobora kugenda kilometero 400 utarayisubiza ku muriro, ni urugendo rurure kurenza urwo kujya i Rubavu uvuye i Kigali ukagaruka.

Kugira ngo nibura yuzure itwara umuriro ufite agaciro ka 12000Frw. Ku modoka inywa bigereranyije kugira ngo nibura ujye i Rubavu uvuye i Kigali uze no kubasha kugaruka, bigusaba gushyiramo lisansi ya 80000Frw.

Umwihariko wa BYD Dolphin ni uko kandi iyo umuntu ari kugenda ahantu hamanuka bateri yayo igenda yisubiza ingufu iba yakoresheje izamuka.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Gloria Ingabire ushinzwe ubucuruzi muri Hallo Life Ltd ikora ubucuruzi bw’izi modoka mu Rwanda, yavuze ko bahisemo kuzana BYD Dolphin kuko iberanye n’isoko ry’u Rwanda.

Ati “Iyi modoka igenda neza mu mihanda myiza ndetse n’iyo mu ntara twavuga ko iba itari myiza cyane. Ikindi ni uko ikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye kandi niho Igihugu cyacu kigana.”

Yavuze ko kugeza ubu abashaka izi modoka bishyura hafi miliyoni 28, 8 Frw ariko bagahabwa garanti y’imyaka itatu yo kuyibakorera ku buntu.

Gloria Ingabire yavuze ko atari ubu bwoko bw’imodoka zikoresha amashanyarazi bafite gusa, ahubwo hari n’izindi.

Igiciro cya BYD Dolphin mu Rwanda ni miliyoni 28,8Frw
Nubwo iyi modoka uyirebeye inyuma igaragara nk'aho ari nto imbere iragutse
BYD Dolphin ikoranye ikoranabuhanga rigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .