Full Moon ni imvugo imenyerewe cyane mu biga ibijyanye n’ubumenyi bw’Isi ndetse n’isanzure, ikoreshwa igihe bashaka kuvuga igihe runaka, ukwezi kugaragara kose aho kuba igice ndetse kwaka cyane. Ibi biba igihe igihe Isi iri hagati y’Izuba n’Ukwezi.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu hirya no hino ku Isi hagaragaye Ukwezi kuzuye ariko ku kigero cya 90%, kuko biteganyijwe ko kuzagaragara kuzuye ku kigero cya 100%, tariki 6 Mutarama 2023.
Uku Kwezi kuzuye kwagaragaye cyane mu gice cy’Amajyaruguru cy’Isi, North Hemisphere no mu bice bike bigize igice cy’Isi cy’Amajyepfo ari naho u Rwanda rubarizwa.
Amwe mu mafoto agaragaza uko uku Kwezi kuzuye kwagaragaye mu Rwanda ni ayafashwe ahagana 20h00, n’Umunyamakuru wa IGIHE ufata amafoto.





Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!