00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NASA yihaye imyaka 10 nk’igihe abahanga mu by’isanzure bazaba baba ku kwezi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 21 Ugushyingo 2022 saa 02:32
Yasuwe :

NASA yatangaje ko mu myaka icumi iri imbere, abahanga mu by’isanzure bazaba bashobora kujya ku kwezi, bakahatura bari mu mirimo yabo isanzwe.

Nyuma y’imyaka 50 hakozwe urugendo rugana ku kwezi rwitiriwe Apollo, mu ntangiriro z’icyumweru gishize, NASA yohereje icyogajuru kitarimo abantu ku kwezi mu rugendo rubimburira izitiriwe Artemis zigamije gusubiza abantu ku kwezi.

Ni icyogajuru cyahagurukiye muri Leta ya Florida, cyagiye gihawe ubutumwa bwo kugenzura no kuzenguruka ku kwezi ariko kitahaguye, cyane ko nta n’umuntu cyatwaye.

Ikigamijwe ni ukwizera neza ko mu rugendo rukurikira, itsinda ry’abantu rishobora kugerayo nta nkomyi.

Byitezwe ko mu rugendo rushya rugana ku kwezi ruzakorwa, hazaba harimo agahigo ko kuba ari ubwa mbere umugore azaba yerekejeyo ndetse hakazanagaragaramo abantu bafite ibara ry’uruhu bitandukanye no ku nshuro ya mbere.

Indi ntego ikomeye NASA ifite, ni ukureba uko abajya ku kwezi bamarayo igihe kirekire bakanareba ko bahategurira urugendo rw’inzozi rugomba kuzabashisha umuntu kwerekeza ku mubumbe wa Mars bikunzwe kuvugwa ko ushobora kubonekaho ubuzima.

NASA yatangaje ko mu myaka 10 bizaba bishoboka cyane ko abashakashatsi bayo bashobora gutura no gukorera ibikorwa byabo ku kwezi.

Bazaba bafite ibikoresho nkenerwa biborohereza imibereho birimo amacumbi n’uburyamo bikozwe mu buryo bihora bigendagenda ku buryo byitezwe ko abashakashatsi bagomba kuzamarayo amezi agera kuri abiri.

NASA yihaye intego yo kuba mu myaka 10 abahanga mu by'isanzure bazaba batuye mu isanzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .