NASA yatangaje ko 2022 iri ku mwamya wa gatanu mu myaka yashyushye cyane nyuma y’uwa 2016, 2019, 2020 n’uwa 2021.
Iki kigo kigaragaza ko imyaka icyenda ishize ariyo yabayemo ubushyuhe buri hejuru kuva mu 1980 cyatangira gukusanya amakuru ajyanye n’ubushyuhe ku isi.
Imibare ya Nasa igaragaza ko umwaka wa 2022 waranzwe n’ubushyuhe bwisumbuyeho 1,11 °C ugereranyije n’uko byari bimeze mu kinyejana cya 19.
Ku wa 25 Kamena 2022 nibwo igipimo cyo hejuru cy’ubushyuhe mu 2022 cyagaragaye mu Mujyi wa Lingshou mu Ntara ya Hebei mu Bushinwa. Icyo gihe ubushyuhe bwageze kuri 44,2°C; ubushyuhe bwo ku kigero cya 40,9 °C bwongeye kugaragara kandi mu Mujyi wa Shangai, ni ubwa mbere ibi byari bibaye kuva mu 1873.
Ubushyuhe bwabayeho mu 2022 bwateje impfu 20 000 mu Burayi, muri Pakistan ubushuye bwateje amapfa yagize ingaruka ku basanga miliyoni 30 ndetse bihitana abasaga 1 700.
Uku kwiyongera k’ubushyuhe kwagaragaye cyane kandi ku mpera z’Isi, aho urubura ruhabarizwa rukomeje gushonga ku kigero cyo hejuru.
NOAA yavuze ko ibiza byabaye byangije ibintu bifite agaciro ka miliyari 268$ ku Isi yose mu 2022.
Abahanga bagaragaza ko imvano yo kwiyongera ku bushyuhe ku Isi ari imyuka ihumanya ikirere ikomejwe koherezwa ku bwinshi, ahanini biturutse ku binyabiziga, inganda n’ibindi bikorwa bya muntu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!