00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murenzi yijeje ihatana ridasanzwe ry’Abanyarwanda muri Tour du Rwanda 2023

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 11:30
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Murenzi Abdallah, yavuze ko bagiye gukomeza kwitegura neza amasiganwa ari imbere arimo Tour du Rwanda ya 2023, ku buryo abakinnyi b’Abanyarwanda bazayitabira bazahatanira ibihembo biri hejuru.

Tariki ya 19-26 Gashyantare ni bwo mu Rwanda hazabera isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani, Tour du Rwanda 2023, ku nshuro yaryo ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga.

Iri siganwa rizaba ari irya gatanu ribaye riri ku rwego rwa 2,1. Kuva Tour du Rwanda igeze kuri icyo cyiciro mu 2019, igikomeye cyagezweho n’umukinnyi w’Umunyarwanda ni ukwegukana agace karyo, byakozwe na Mugisha Moïse wegukanye Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2022.

Aganira n’itangazamakuru ku wa 29 Mutarama 2023, Murenzi uyobora FERWACY, yavuze ko bagiye gukomeza kwitegura Shampiyona Nyafurika izabera muri Ghana na Tour du Rwanda izaba tariki ya 19-26 Gashyantare, ku buryo abakinnyi b’Abanyarwanda bazahatanira ibihembo biri hejuru.

Yagize ati "Igikurikiye ni ugutegura Tour du Rwanda ariko na mbere yayo dufite Shampiyona ya Afurika izabera muri Ghana. Abakinnyi bari mu myitozo i Musanze, barimo kwitegura ayo marushanwa yombi. Dufite abakinnyi bari muri La Tropicale Amissa Bongo muri Gabon, dufite n’abandi bari muri Tour ya Sharjah muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu."

Yongeyeho ati "Abo bose nibaza bagashyira hamwe, bizadufasha gutegura neza Shampiyona ya Afurika ndetse na Tour du Rwanda, aho twumva tuzaba twazamuye umutambiko muri Tour du Rwanda no gutangira gushaka ibihembo biri hejuru."

Guhera mu Ukuboza, abakinnyi 16 batoranyijwe n’umutoza Sempoma Félix batangiye umwiherero wo kwitegura amarushanwa atandukanye yo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023 arimo La Tropicale Amissa Bongo yasojwe ku Cyumweru muri Gabon, Shampiyona Nyafurika na Tour du Rwanda.

Abakinnyi bagize Team Rwanda yagiye muri Gabon bari Areruya Joseph, Mugisha Moïse, Manizabayo Eric, Byukusenge Patrick, Kagibwami Suayibu na Uhiriwe Byiza Renus.

Abandi bamaze iminsi mu mwiherero barimo Ngendahayo Jérémie, Masengesho, Nkundabera Eric, Habimana Jean-Eric, Iradukunda Emmanuel, Uwiduhaye, Muhoza Eric, Niringiyimana Ramadhan, Niyonkuru Samuel na Tuyizere Étienne wegukanye ‘Heroes Cycling Cup’ yakinwe ku wa 29 Mutarama 2023.

Tour du Rwanda 2023 izaba kuva tariki ya 19 kugeza ku ya 26 Gashyantare
Perezida wa FERWACY, Murenzi Abdallah, yavuze ko muri Tour du Rwanda 2023, abakinnyi b'Abanyarwanda bazaba bafite intego yo guhatanira ibihembo biri hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .