00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyishimo by’indengakamere kuri Sibomana watsindiye miliyoni zirenga 15Frw muri Inzozi Lotto

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 10:48
Yasuwe :

Akanyamuneza ni kose kuri Sibomana Pancras watsindiye akayabo ka 15,221,584Frw abikesha gukina umwe mu mikino ya Inzozi Lotto witwa Impamo Jackpot.

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na sosiyeti ya Carousel Ltd, ukaba ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick lotto, Impamo Jackpot, Quick10 ndetse n’Igitego Lotto. Abayobotse iyi mikino bahamya ko ikomeje kubafasha kwiteza imbere mu mishinga yabo.

Ku itariki ya 28 Mutarama 2023 nibwo Sibomana yahamagawe n’abo muri Inzozi Lotto bamubaza niba yabonye ubutumwa bumuhamiriza ko yabaye umunyamahirwe w’icyumweru. Nubwo yahamagawe byari ibintu yiteguye nk’uko yabyitangarije.

Yagize ati “Mu gitondo cyo kuri uwo munsi nari meze neza cyane kuko nari nizeye ko ngomba kuyafata mu ntoki nta kabuza, kubera ko nari nakurikiranye ibikorwa byo guhemba umunyamahirwe nubwo ntabitinzeho kubera akazi.”

“Ndi mu rugo nibwo umuntu wo muri Inzozi Lotto yamvugishije ambaza niba nabonye ubutumwa bugufi bwemeza ko natsindiye miliyoni zirenga 15Frw. Namubwiye ko ntabwo nabonye ariko dusoje kuvugana nahise mbubona.”

Yongeyeho ko gutsindira ako kayabo atatunguwe nk’abandi kuko yari yizeye neza ko imbaraga yari yarashyize mu gukina zitari kurangira adatsinze.

Sibomana yamaze impungenge abakina imikino ya Inzozi Lotto ndetse n’abakeka ko byaba ari ubutekamutwe, ahamya ko ibihembo utsindiye babiguha gusa ko bisaba gukina amatike menshi kandi inshuro nyinshi.

Ati “Umunsi ntsinda nabonye ubutumwa bwa Inzozi Lotto bunyibutsa ko umunsi wageze, ndetse niba mbyifuza nagura amatike byibuze abiri, nahamagaye umu-agent ndamubwira ngo aze kundeba ambikire 2,500Frw ahwanye n’amatike atanu.”

“Yaraje arayambikira ariko bigeze ni mugoroba nongeyeho ikindi gihumbi narimfite muri konti ya inzozi izwi nka “Inzozi Wallet”, ngura amatike arindwi kugira ngo binyongerere amahirwe. Numvaga ko ntaza kubura amahirwe kuri iyo nshuro.”

Sibomana ashimira abatekereje umushinga wa Inzozi Lotto kuko waje ari igisubizo ku bakina imikino yayo, by’umwihariko we ugiye kongera ubushobozi mu bucuruzi bwa botike asanzwe akora.

Ku bashaka gukina imikino ya Inzozi Lotto bakanda *240# bagakuriza amabwiriza ndetse banasura urubuga rwa www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba Inzozi Lotto bari hirya no hino mu gihugu.

Akanyamuneza kari kose kuri Sibomana Pancras watsindiye miliyoni zirenga 15Frw
Sibomana Pancras nyuma yo gutsindira aya mafaranga, yemeye ko agiye gukomeza gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .