00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwahagaritse gukurikirana Mason Greenwood

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 10:24
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwo mu Bwongereza bwahagaritse dosiye bwaregagamo Mason Greenwood ukinira Manchester United FC ibyaha bitatu, birimo kugerageza gukoresha umukobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Greenwood w’imyaka 21 yabanje gufungwa muri Mutarama 2022 nyuma y’uko umukobwa umurega yari amaze gusohora amashusho avuga ko yamuhohoteye, ariko aza kurekurwa by’agatenyo.

Mu Ukwakira 2022 Greenwood yongeye gutabwa muri yombi, ashinjwa kurenga ku mabwiriza yahawe ubwo yafungurwaga by’agateganyo. Ibyaha yari afungiwe ashinjwa ko yabikoze mu Ukwakira 2021.

Guhagarika kumukurikirana ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko bamwe mu batangabuhamya b’ingenzi mu rubanza, bari bamaze guhagarika gukorana n’abakurikiranaga iki kirego mu iperereza.

Kuva yatangira gukurikiranwa mu ntangiriro za 2022, Greenwood w’imyaka 21 yahise ahagarikwa mu ikipe ye ya Manchester United, ndetse ibigo birimo Nike bihagarika amasezerano byari bifitanye, mu gihe Electronic Arts yamukuye mu bantu bagaragara mu mikino ya FIFA 22.

Manchester United FC yatangaje ko ikeneye kubanza gukora iperereza ryayo, mbere y’uko hafatwa icyemezo cy’ibikurikira. Niryo rizemeza niba asubizwa mu ikipe cyangwa agahagarikwa burundu, kuko urubanza rwe rutabaye ngo urukiko rwemeze niba icyaha kimuhama, cyangwa niba ari umwere.

Dosiye ya Mason Greenwood yahagaritswe
Mason Greenwood ukinira Manchester United ntagikurikiranywe n'inkiko ku byaha yaregwaga byo gufata ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .