00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonkuru Zephanie yahawe ububasha bwo kwinjira muri Minisiteri ya Siporo

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 08:57
Yasuwe :

Niyonkuru Zephanie uheruka kugirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yahererekanyije ububasha na Uwiringiyimana Callixte wari uri kuri uyu mwanya by’agateganyo.

Uyu muhango wari uhagarariwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, wabereye muri Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Gashyantare 2022.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama mu 2023 iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yahaye Niyonkuru Zephanie inshingano nshya.

Nyuma y’iminsi ibiri azihawe, kuri uyu wa Kane ni bwo yahererekanyije ububasha na Uwiringiyimana Callixte wari Umunyamabanga Uhoraho w’Agateganyo muri Minisiteri ya Siporo.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Minisiteri ya Siporo yifurije Niyonkuru “amahirwe masa” mu nshingano nshya yinjiyemo.

Niyonkuru Zephanie yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, asimbuye Shema Maboko Didier wahagaritswe na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2022.

Uyu mugabo wahoze ari Umuyobozi wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, na we yari amaze asaga atatu avanywe kuri uwo mwanya kubera amakosa y’imiyoborere.

Nyuma yo guhabwa inshingano nshya muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, abinyujije kuri Twitter ye, yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere.

Yagize ati “Nyuzwe kandi nishimiye kongera gukorera igihugu cyanjye muri Minisiteri ya Siporo nk’Umunyamabanga Uhoraho. Nk’umukunzi wa siporo, unamaze imyaka 20 nyikora, ni iby’agaciro kuba mu bagiye gutanga umusanzu mu kubaka ubukungu buhamye buyishingiyeho. Mwakoze cyane Paul Kagame kuri aya mahirwe atagereranywa.’’

Mu Ukwakira 2019 ni bwo Niyonkuru Zephanie yagizwe Umuyobozi Wungirije wa RDB, asimbuye Emmanuel Hategeka wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mugabo yinjiye muri Minisiteri ya Siporo asanzwe abimazemo igihe kirekire.

Niyonkuru yakinnye umukino wa Volleyball ku rwego rw’Icyiciro cya Mbere, ndetse akaba umukinnyi usiganwa ku maguru mu ntera y’ibilometero 5000 n’ibihumbi 10. Kuva mu 2006 yabaye umusifuzi w’umupira w’amaguru kugera mu 2019 ubwo yashyiraga iherezo kuri uyu mwuga.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres [SOAS University of London].

Yize kandi mu Ishuri ryo muri Suède ryigisha ibijyanye n’Imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa, mu masomo ajyanye n’Iterambere.

N’ubwo yari umusifuzi, Niyonkuru Zephanie yatangiye gukorana na Leta mu 2011. Yakoranye na RDB nk’impuguke ndetse nk’Umuyobozi w’Agateganyo ukuriye Ishami rishinzwe Igenamigambi, abifatanya no gutanga ubujyanama ku Muyobozi Mukuru wa RDB no kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ishoramari, kohereza mu mahanga ibicuruzwa no guhanga Imirimo.

Niyonkuru Zephanie uheruka kugirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo yahererekanyije ububasha na Uwiringiyimana Callixte wari uri kuri uyu mwanya by’agateganyo
Uwiringiyimana Callixte yagizwe Umunyamabanga Uhoraho w’Agateganyo muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Shema Maboko Didier wahagaritswe
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yakurikiye uyu muhango

Amafoto: Minisports


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .