Uyu Munya-Turikiya wageze muri Cleveland Cavaliers mu 2017, akomeje kuyifasha kwitwara neza cyane cyane mu buryo bwo kurema amanota menshi mu mikino iba yakinnye.
Ku Cyumweru, tariki ya 29 Mutarama, iyi yakinaga umukino na Los Angeles Clippers ayitsindira amanota 29. Muri ayo yose, yabashije gukora amanota atatu inshuro zirindwi, bimwongerera amahirwe yo kuzamuka ku rutonde rw’abatsindiye iyi kipe amanota atatu inshuro nyinshi.
Uru rutonde ruyobowe na LeBron James wayitsindiye amanota atatu inshuro 1,251 naho Cedi Osman aza ku mwanya wa gatandatu, amaze kubikora inshuro 583 bimuha amahirwe yo kunyura kuri Earl Joseph Smith uri ku mwanya wa gatanu wabikoze inshuro 585.
Nubwo atsinda atatu kenshi ariko, mugenzi we wageze muri iyi kipe uyu mwaka, Donovan Mitchell, amaze kuyinjiza inshuro 149.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, yatangaje ko ibi byose ari kubikora bigendanye n’ibihe ikipe ye irimo ndetse no kuba uyu mwaka ari wo uri kumubera mwiza mu gihe cyose amaze muri iyi Shampiyona.
Ati “Uyu ni umwaka mwiza w’imikino, turi kugenda dukora impinduka kandi nziza. Iri joro ryari ryiza kuri njye, gutanga umusaruro ungana kuriya kuri uyu mukino umeze kuriya, biri mu binshimishije kuva natangira gukina muri NBA.”
Osman yongeyeho ko umusaruro ari gutanga ugaragaza urwego abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Türkiye bari kuzamukaho kandi mu myaka iri imbere bifuza kugira abakinnyi benshi bakina muri NBA.
Yagize ati “Kugeza ubu dufite abakinnyi bane bakomoka iwacu muri iyi Shampiyona, hari njye, Korkmaz Eşyaları, Alperen Şengün, Ömer Yurtseven. Uyu mubare ugomba kuzamuka kuko impano nyinshi iwacu ziriyo.”
Indi mikino yabaye muri izi mpera z’icyumweru, Memphis Grizzlies yatsinze Indiana Pacers amanota 112-100.
Milwaukee Bucks yagaritse New Orleans Pelicans iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 25, umukino urangira ari 135-110.
Imikino iteganyijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Muatarama 2023
- Philadelphia 76ers vs Orlando Magic
- Minnesota Timberwolves vs Sacramento Kings
- Oklahoma City Thunder vs Golden State Worriors
- Phoenix Suns vs Toronto Raptors
- Brooklyn Nets vs Los Angeles Lakers
- San Antonio Spurs vs Washington Wizards
- Dallas Mavericks vs Detroit Pistons
- Portland Trail Blazers vs Atlanta Hawks


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!