Tony Parker yasezeye kuri Basketball nyuma y’imyaka 18 muri NBA

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Kamena 2019 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Tony Parker wamamaye mu mukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ahagaritse uyu mukino nyuma ya shampiyona 18 yakinnye muri NBA.

Uyu mugabo w’imyaka 37 yatangaje ko iki ari icyemezo gikomeye ariko igihe cyari kigeze.

Yatangaje kuri Twitter ati "Mu marangamutima menshi mpagaritse gukina Basketball, rwari urugendo rudasanzwe!"

Yakomeje ati "Mu nzozi zanjye sinigeze ntekereza ko nzagira ibihe bidasanzwe nk’ibi muri NBA ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa. Mwarakoze kuri ibyo byose.”

Tony Parker wamenyekanye mu mpine nka ‘TP’ yakiniye San Antonio Spurs imyaka 17, mu mwaka ushize aza kwerekeza muri Charlotte Hornets. Yatoranyijwe mu mikino ihuza abakinnyi b’intyoza muri NBA izwi nka All-Star Games inshuro esheshatu, aza mu ikipe nziza ya kabiri y’umwaka, inshuro eshatu.

Umutoza wa San Antonio Spurs, Gregg Popovich, yashimiye Parker ku bikorwa bidasanzwe yagezeho mu gihe cye nk’umukinnyi.

Ati "Byabaye nk’umugisha kuba hamwe na we kuva afite imyaka 19, namwitegereje akura nk’umukinnyi, nk’ikiremwa muntu ndetse nk’umuntu ukora umurimo umubeshejeho.”

Parker yatangiye imikino 1,151 nibura mu mikino umwe akagiramo impuzandengo y’amanota 15.5 n’imipira 5.6 yahaga bagenzi be bagatsinda amanota.

Yakinnye imikino 226 y’icyiciro cya nyuma muri NBA izwi nka play-offs aho nibura mu mukino yatsindaga amanota 17.9 agatanga n’imipira 5.1 yagiye ibyara amanota.

Yegukanye ibikombe bine bya NBA ari kumwe na Spurs mu 2003, 2005, 2007 na 2014. Mu 2007 yatowe nk’umukinnyi wahize abandi mu mikino ya nyuma, NBA Finals MVP.

Parker yari agifite umwaka umwe usigaye ku masezerano ye na Charlotte Hornets ariko ntiyari akiri mu nkingi za mwamba muri uyu mwaka. Umutoza w’iyi kipe, James Borrego, yavuze ko Parker ari umunyabigwi mu bandi.

Hamwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Parker yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Burayi mu 2013 na 2014, anatsinda amanota menshi mu 2011 na 2013.

Tony Parker wakiniraga Charlotte Hornets yahagaritse gukina afite imyaka 37
Tony Parker, Tim Duncan na Manu Ginobili bishimira igikombe San Antonio Spurs yatwaye mu 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza