00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburanga bw’umutoza Sydney Carter ufatwa nk’uwa mbere wambara neza ku Isi (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 03:30
Yasuwe :

Abatoza benshi bamenyereweho kwambara imyenda y’amakipe batoza, uwagerageje kurimba akambara ‘costume’ cyangwa indi myambaro y’ikipe.

Gusa, si uko bimeze kuri Sydney Carter, Umutoza Wungirije muri Texas Women Basketball Club ikina Icyiciro cya Mbere mu Marushanwa y’Amashuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko imyambarire ye yihariye ikomeje gutangaza benshi.

Sydney uri muri iyi kipe kuva muri Mata 2022, akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye yiganjemo amakanzu n’inkweto ndende, ari naho benshi bahera bavuga ko ashobora kuba ari we mutoza wambara neza ku Isi.

Uyu mukobwa w’imyaka 32, yahoze ari umukinnyi ukomeye mu makipe atandukanye nka Texas A&M University, Chicago Sky na Atlanta Dream z’iwabo muri WNBA. Nyuma yaho, yakomereje muri Lettonie na Israël nk’umukinnyi mpuzamahanga.

Reba amafoto ya Sydney Carter mu bihe bitandukanye:

Benshi barangarira umutoza Sydney Carter kubera imyambarire ye iyo atoza imikino
Nubwo aba yambaye imyenda migufi, ntibibuza Sydney Carter kwishimira intsinzi
Nyuma y'umukino, Sydney afata agafoto nk'abandi bakobwa b'abasirimu
Sydney Carter atera imbaraga abakinnyi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .