Ni Iserukiramuco rizitabirwa n’urubyiruko rurenga 250, ruzaturuka mu bihugu 16 uyu muryango wagiye usura. Hazifashishwa umukino wa Basketball mu kwigisha Urubyiruko rwa Afurika kugira inzozi zagutse.
Hateganyijwe kandi ihuriro ry’uburezi riteganyijwe ku Munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, rizitabirwa n’urubyiruko rw’u Rwanda rurenga ibihumbi bibiri muri BK Arena.
Umuhango wo kumurika iri serukiramuco rya Giants of Africa wabaye muri Gashyantare 2020 witabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA), Masai Ujiri.
Umuryango wa Giants of Africa wa Masai Ujiri, watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo uyu mugabo yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Kuva icyo gihe uyu muryango umaze gutoza abana bakina Basketball ibihumbi 40 baturutse mu bihugu 17 byo ku mugabane wa Afurika. Umaze kubaka ibibuga 30, aho 26 muri byo byubatswe n’umushinga wa ‘Built Within’ watangijwe mu 2021 ufite intego yo kuzubaka ibibuga 100 bya Basketball mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Mu Rwanda kimwe mu bikorwa byashibutse muri uyu mushinga ni isanwa ry’ikibuga cy’umukino w’intoki wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo. Cyatashywe na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri ku wa 8 Kanama 2017.
Gusana iki kibuga ni isezerano ryatanzwe mu 2015 ubwo abatangije Giants of Africa bazaga mu Rwanda bakagira umwanya wo kujya guhura n’abana bakinira Basketball kuri Club Rafiki. Hari kandi n’ingando z’abana zikorwa buri mwaka kuva mu 2015.
Mu gukomeza kwizihiza iyi sabukuru, ku wa 20 Werurwe 2023, i Toronto muri Canada hazabera umuhango wo gushishikariza Abanyafurika batuyeyo kugaruka gushyigikira Umugabane bakomokaho binyuze mu bumenyi n’amikoro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!