Zone V: Uganda yatsinze Tanzania mbere yo guhura n’u Rwanda mu bangavu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Kamena 2019 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Uganda y’abangavu yatangiye neza, itsinda iya Tanzania amanota 58-39 mu mikino y’akarere ka gatanu igamije gushaka itike y’igikombe cya Afurika (FIBA Africa U16) kizabera mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

Tanzania yari yatangiye neza, itsinda u Rwanda rwakiriye iyi mikino y’akarere ka gatanu amanota 74-63 mu mukino wabimburiye indi kuri uyu wa Mbere muri Petit Stade i Remera.

N’ubwo Tanzania ari yo yatsinze amanota atatu ya mbere muri uyu mukino, abangavu ba Uganda bitwaye neza mu gace ka mbere, bagatsinda ku manota 18-9.

Tanzania yongeye kuzamura amanota yayo mu gace ka kabiri, ibifashijwemo na Mollel Catherine, igatsinda kuri 15-11 mu gihe mu gace ka gatatu yatsinze amanota abiri ya Tataya Stella, Uganda itsindamo 12.

Amakipe yombi yatsinze amanota 13 mu gace ka nyuma bituma Uganda itsinda umukino wayo wa mbere ku kinyuranyo cy’amanota 19 (58-39).

Lamutu Shillah Aber wa Uganda yatsinze amanota 32 muri uyu mukino mu gihe Morrel Catherine wa Tanzania yawutsinzemo 12.

Umutoza wa Uganda, Roger Serunyigo, yavuze ko mu byamufashije gutsinda uyu mukino harimo kuba yari yabonye imikinire ya Tanzania, agasanga ishingiye kuri numero 14 (Catherine Morrel) ndetse na numero 8 (Edson Nelius).

Ati” Biranshimishije gutsinda. Uyu ni umukino twashakaga gutsinda. Numero 14 wabo yari umukinnyi udahagarikwa ejo hashize (ku mukino w’u Rwanda) ariko twagerageje kumubuza gukina kimwe na numero 8, dukina umukino wacu. Gutsinda ntabwo bintunguye nkurikije imyiteguro twagize.”

Raymond Ngenzi utoza Tanzania na we yavuze ko yabonye imikinire ya Uganda ndetse hari amashusho y’umukino bafashe ku buryo azabafasha kwitwara neza mu wundi mukino bazahuramo na yo.

Mu gihe iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atatu mu bangavu, ikipe y’u Rwanda irasubira mu kibuga ejo ku wa Gatatu ihura na Uganda mu mukino uzatangira saa 17:00. Buri kipe izahura n’indi inshuro ebyiri muri iyi mikino izasozwa ku wa Gatandatu.

Uganda na Tanzania zizavamo ikipe imwe izabona itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda guhera tariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2019, aho umwanya u Rwanda ruzagira muri iyi mikino y’akarere ka gatanu nta gaciro gakomeye ufite mu guhatanira itike.

Mu cyiciro cy’ingimbi, u Rwanda ruzakina na Uganda kuri uyu wa Gatatu saa 19:00 ndetse bakine undi mukino ku wa Gatandatu bahataniye itike yo kujya mu mikino ya nyuma ya FIBA Africa U-16 izabera muri Cap Vert.

Uganda yakinnye umukino wayo wa mbere kuri uyu wa Kabiri
Tanzania yatangiye irushanwa itsinda u Rwanda kuri uyu wa Mbere
Lamutu Shillah Aber (hagati) yatsinze amanota menshi muri uyu mukino
Ruhamiriza Jean Sauveur, Aya Ahmed Khaled na Ntela Mbayi Christian ni bo bayoboye uyu mukino
Nelious Edson atanga umupira kuri Sailepu Anna
Catherine Mollel na Nelious bacungirwaga hafi na Uganda yari yababonye mu mukino bahuyemo n'u Rwanda
Namuddu Sylvia wa Uganda ashaka inzira kugira ngo abashe gutsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza