00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamategeko ba Dani Alves bakemanze amashusho amushinja guhohotera umugore

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 11:54
Yasuwe :

Umunya-Brésil Dani Alves yafashwe n’abashinzwe umutekano, ashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Imbere y’urukiko, umunyamategeko we Cristóbal Martell Pérez-Alcalde, yagaragaje ko amashusho yatanzwe atagaragaza umukiliya we akora ibyaha aregwa.

Dani Alves wakiniye amakipe arimo FC Barcelone na Paris Saint-Germain, yatawe muri yombi ku wa 19 Mutarama 2023, akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Gusa uyu mugabo w’imyaka 39 yigaramye ibyo aregwa.

Ibi byaha Dani Alves ari gushinjwa bikekwa ko yabikoreye mu kabyiniro ko mu Mujyi wa Barcelone, mu ijoro rya tariki 30 ishyira 31 Ukuboza 2022, ari na ho yafatiwe.

Nyuma yo gufatwa ashijwa kubangamira umugore amukora ku myanya y’ibanga, yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mossos d’Esquadra De Les Corts, hafi y’aho yakoreye ibyo byaha.

Mu byo Cristobal Martell yagaragaje, harimo ko amashusho agaragaza Alves, atavugana n’uwo mugore, ndetse ko urega ari we winjiye mu bwiherero aho uyu mukinnyi yinjiye, bitandukanye n’ibyo abamurega bavuga.

Bati “Witegereje neza amashusho, Dani Alves aturuka ibumoso yegera mu bwogero, nyuma y’iminota ibiri ni bwo uyu umurega warimo avugana na bagenzi be barimo umukozi w’akabari, yabasize akajya aho Alves yinjiye kandi akajyamo nta burenganzira ahawe nk’uko amashusho abyivugira.”

“Ibi bitandukanye n’ibyo Ubushinjacyaha bwavuze bagaragaza ko Alves yasagariye uwo mugore, akagerageza no kumwinjiza mu bwiherero ku ngufu, ariho n’ibyaha byabereye.”

Bongeyeho kandi ko ibi byose byakozwe hagamije kumusenyera no kumwangisha umuryango we, byatangiye kumugiraho ingaruka, kuko umugore we, Joana Sanz, yatangiye gusaba gatanya.

Nubwo bagaragaje uruhande baherereyeho, ntabwo urukiko ruri kumuburanisha rwagaragaje umwanzuro warwo kuri izi ngingo.

Mu gihe Alves yahamwa n’ibyaha byo guhohotera bishingiye ku gitsina yafungwa kuva ku myaka ine kugeza kuri 12 nk’uko amategeko ahana ibyaha abiteganya.

Umunyamategeko wa Dani Alves, yerekanye ko amashusho atagaragaza umukiliya we akora ibyaha aregwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .