Didier Drogba ategerejwe i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Nzeri 2019 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Umunya-Côte d’Ivoire Didier Yves Drogba Tébily ategerejwe i Kigali mu nama YouthConnekt, izaba ku wa 9-11 Ukwakira 2019.

Drogba azitabira iyi nama mu nshingano arimo nka ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere, UNDP, mu bikorwa bitandukanye.

Drogba w’imyaka 41 yabaye kapiteni wa Côte d’Ivoire ndetse yayitsindiye ibitego byinshi kurusha abandi bakinnyi, by’umwihariko aba umunyabigwi mu ikipe ya Chelsea mu Bwongereza kubera ibyo yayifashije kugeraho mu myaka icyenda yayikiniye.

Drogba kandi yabaye umukinnyi w’umwaka muri Afurika inshuro ebyiri zitandukanye, hagati ya 2006 na 2009.

Inama ya YouthConnekt ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Muri uyu mwaka zahaganirwa ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.

Muri izi nama kandi hifashishwa abantu batandukanye bafite aho bageze bakaganira n’urubyiruko. Inama nk’iyi yabaye muri Nyakanga 2017 yitabiriwe n’umuhanzi Akon n’umunyemali ukomeye w’umushinwa, Jack Ma.

Abantu 10,000 nibo biteganyijwe bazitabira iyi nama izafungurirwa muri Kigali Arena.

Didier Drogba azaganira n'urubyiruko muri Youth Connekt mu Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza