00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

FIFA yahannye Gasogi United

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 05:55
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryahannye Gasogi United nyuma yo gusanga iyi kipe yarakoze amakosa yo gusinyisha rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Gabriel Nanbur Nannim, amasezerano y’umwaka umwe ariko ikanga kumwandikisha.

Muri Nyakanga 2022, ni bwo Gabriel Nanbur yasinye muri Gasogi United, yemererwa miliyoni 1,5 Frw.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 ubwo yiteguraga kugaragara yambaye umwenda wa Gasogi United, yaje kumenyeshwa na Perezida wayo, Kakooza Nkuriza Charles, ko atakiri muri gahunda yayo kubera uburyo yitwaye mu mukino wa gicuti wahuje iyi kipe na AS Kigali akaza guhusha igitego cyabazwe.

Uyu mukinnyi utari ugifite aho kwerekeza kuko isoko ry’igura n’igurisha ryari rimaze gufungwa yahisemo kuyoboka inzira y’amategeko, ashora Gasogi United mu nkiko muri FIFA.

Nyuma y’amezi asaga ane, atanze ikirego, FIFA yategetse Gasogi United ko igomba kumwishyura.

Uyu mwanzuro kuri iki kirego wasohotse ku wa 31 Mutarama 2023, umenyeshwa Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago, Gasogi United ndetse n’umukinnyi n’abanyamategeko be.

FIFA yategetse Gasogi United kwishyura Gabriel Nanbur 189.315 Frw yari yasigaye ku yo yaguzwe ndetse na 5% by’inyungu guhera tariki ya 22 Nzeri 2022 kugeza igihe amafaranga azarangirira kwishyurwa.

Iti “Ibindi byose byari byararegewe byateshejwe agaciro.’’

Gasogi United isabwa kwishyura Gabriel Nanbur bitarenze iminsi 45 imenyeshejwe uyu mwanzuro.

FIFA ikomeza ivuga ko “Mu gihe itakwishyura [Gasogi United] amafaranga harimo n’inyungu, yahanishwa kutandikisha abakinnyi mu bihe bitatu bizakurikiraho by’igura n’igurisha ry’abakinnyi.’’

Gasogi United na Gabriel Nanbur bafite iminsi 10 yo kujuririra icyemezo cyafashwe na FIFA.

Gabriel Nanbur w’imyaka 22 ni rutahizamu waciye mu makipe yo mu cyiciro cya mbere muri Nigeria arimo Nasarawa United yakinanyemo na rutahizamu Abubakar Lawal wahoze akinira AS Kigali, uherutse gutandukana na Vipers yo muri Uganda.

Yavuye iwabo yerekeza muri Turikiya, akora igeragezwa muri Alanyaspor Kulübü ari na ho yahuriye n’abakinnyi nka Papiss Cissé, Joel Obi n’abandi.

Igeragezwa yarikomereje muri FC Shkupi yo muri Macedonia mu 2019, mu mwiherero w’amezi abiri iyi kipe yakoreye muri Turikiya ni naho yahuriye na myugariro w’Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul wari ukubutse muri Colorado Switchbacks yo muri Amerika.

Nyuma yo kuva muri Macedonia, Gabriel yasubiye muri FC Abuja yo muri Nigeria ari naho ushinzwe kumushakira ikipe uherereye i Burayi yamubwiraga ko hari Umunyarwanda ushinzwe guhuza amakipe n’abakinnyi wifuza ko yakinira Mukura Victory Sports et Loisir y’i Huye.

Uko Gabriel yisanze mu Rwanda

Gabriel amaze kugera i Kigali, Umunyarwanda wamuhamagaye amubwira ko yamuboneye ikipe yitwa Mukura Victory Sports yaramubuze, biba ngombwa ko atangira gushaka uko yabaho mu gihe atarabona aho akina.

Yaje kwigaragariza mu irushanwa ryabereye ku Mumena, ryarimo abakinnyi bakomeye mu Cyiciro cya Mbere cy’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Muri iri rushanwa, Gabriel yatsinze ibitego bitanu, anatanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino ine.

Amakipe menshi arimo Sunrise FC, Rayon Sports yaramubengutse ariko birangira KNC ari we umujyanye, anamwemerera kumusinyisha.

Umubano wa KNC na Gabriel waguyemo agatokorwa nyuma y’uko ku mukino wahuje Gasogi United na AS Kigali, iyi kipe yatsinzwe igitego 1-0. Yahushije igitego cyabazwe bituma yijundikwa.

Habura iminsi itanu ngo Shampiyona itangire, Team Manager wa Gasogi United, Kabera Fils, yamwoherereje ubutumwa kuri telefoni ngendanwa bumumenyesha ko ubuyobozi bw’ikipe bwahisemo kumusezerera.
Gabriel wari umaze kwirukanwa, nyuma gato yandikiye KNC ko agiye gufatanya n’abashinzwe kumushakira amakipe n’umuhagarariye mu mategeko bakamurega muri FIFA kuko yamwirukanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Atouba ushinzwe gushakira Gabriel amakipe yavuganye na KNC, amusaba ko niba umukinnyi we ataramushimye nyuma yo kumusinyisha amasezerano bayasesa mu mahoro asaba ko yahabwa ibaruwa imurekura, agahimbazamusyi k’imyitozo yakoze (TPA: Training Player Allowance) ndetse n’imishahara y’umwaka wose ingana na miliyoni 4,2 Frw dore ko yari kuzajya ahembwa ibihumbi 350 Frw ku kwezi.

Ibi KNC yarabyanze avuga ko umukinnyi nubwo yasinye amasezerano y’umwaka ariko atigeze akinira ikipe umukino n’umwe ndetse atari no ku rutonde rw’abakinnyi batanzwe muri FERWAFA.

Indi nkuru wasoma: Urujijo ku kirego Umunya-Nigeria Gabriel Nanbur yarezemo Gasogi United muri FIFA

Gabriel Nannim yakoze imyitozo muri Gasogi United yari amaze gusinyamo amasezerano y'umwaka umwe
Gabriel ashinja Gasogi United kumusinyisha ariko ntimwandikishe ngo yemererwe kuyikinira
Gabriel Nanbur yareze Gasogi United ayishinja kumwirukana binyuranyije n'amategeko
Gabriel Nanbur Nannim (wa kabiri inyuma uturutse iburyo) yakinnye muri Pogba Foundation yari irimo bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Cyiciro cya mbere mu Rwanda no mu Ikipe y'Igihugu Amavubi
FIFA yahannye Gasogi United iyoborwa na KNC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .