Igikombe cya Afurika cyambuwe Cameroun gishobora kubera muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, ‘CAF’ yandikiye Afurika y’Epfo isaba kwakira igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyambuwe Cameroun yagombaga kucyakira mu mpeshyi ya 2019.

Ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018 nibwo Komite Nyobozi yateraniye i Accra muri Ghana yemeza ko Cameroon yambuwe uburenganzira bwo kwakira igikombe cya Afurika cya 2019 kubera impungenge zagaragajwe na komite ngenzuzi zoherejwe muri iki gihugu kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Nyuma yo gufata uyu mwanzuro CAF yatangiye urugamba rwo gushaka igihugu gisimbura Cameroun cyakwakira iri rushanwa rizahuza ibihugu 24 nta gihindutse ku matariki n’ukwezi ryari riteganyijwe kuberaho, hagati ya tariki 7 Kamena na 30 Kamena 2019.

Igihugu cyabimburiye ibindi mu gusabwa ko cyakwakira iki gikombe ni Afurika y’Efo nkuko byemejwe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ‘SAFA’.

Mu nama y’inteko rusange y’iri shyirahamwe, Dr Danny Jordaan yagize ati “Twamaze kwandikirwa dusabwa kwakira igikombe cya Afurika 2019. Mu minsi ya vuba tugomba kwandikira CAF tubasubiza gusa nta gihindutse tuzasubiza ibaruwa yemeza kandi twandike mu buryo bwemewe dusaba iri rushanwa. Gusa biradusaba kubanza kuvugana n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu n’abandi bafatanyabikorwa bacu. Umwanzuro wa nyuma tuzawutangaza vuba.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Afurika y’Epfo yasabwe kwakira iki gikombe kuko bitayisaba kubaka ibikorwa remezo byinshi kuko kuba yarakiriye igikombe cy’Isi cya 2010 byatumye isigarana stade nyinshi kandi nziza.

Izi zirimo nka ‘First National Bank Stadium’ yahoze yitwa Soccer City, stade nini kurusha izindi muri Afurika yakira abantu ibihumbi 94,736, iri i Soweto mu Mujyi wa Johannesburg.

Igikombe cya Afurika kimaze kubera muri iki gihugu inshuro ebyiri; 1996 na 2013.

Dr Danny Jordaan yemeje ko Afurika y'Epfo yasabwe kwakira igikombe cy'Isi
Ikipe y'Igihugu ya Bafana Bafana ishobora gukina igikombe cya Afurika nubwo itari yatsindiye itike yo kujya mo
Kuba Afurika y'Epfo ifite ibibuga byiza, bishobora gutuma yakira igikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza