00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Luvumbu, Joackiam na Muhadjiri: Bamwe mu bakinnyi bo kwitega mu mikino yo kwishyura

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 03:13
Yasuwe :

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igeze aho rukomeye. Kuri ubu amakipe akomeje gukubana cyane uhereye kuri APR FC ya mbere, AS Kigali, Gasogi United, Rayon Sports na Kiyovu Sports ziyigwa mu ntege.

Iyi shampiyona imaze gukinwa iminsi 17, ni ukuvuga ko imikino yo kwishyura imaze ibyumweru bibiri itangiye.

Mbere y’uko amakipe asubira mu kibuga ku wa 20 Mutarama 2023, amwe muri yo yariyubatse mu kongera imbaraga zayafasha kwitwara neza.

Mu ijoro rya tariki 27 Mutarama 2023 ni bwo isoko rito ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda ryashyizweho akadomo.

Urebye uko amakipe yitwaye mu mikino ibanza, uko yiyubatse mbere y’iyo kwishyura hari byinshi byo kwitega haba kuri yo no ku bakinnyi batandukanye.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi bo kwitega mu mikino yo kwishyura, biganjemo abarenga 30 bashya baguzwe n’abahinduye amakipe ariko bagaragaza ko hari icyo bashobora kuzayafasha.

  Héritier Luvumbu

Umunye-Congo Héritier Luvumbu uheruka kongera gusinyira Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bitezwe mu mikino yo kwishyura cyane ko ubwo yaherukaga muri iyi kipe y’Igikundiro mu 2021, ari we wari wayitsindiye ibitego byinshi (4).

Uyu mukinnyi ushobora gukina inyuma ya rutahizamu cyangwa agaca mu mpande, yitezwe n’abakunzi ba Murera ko yaza kuyizanzahura mu busatirizi bwayo mu mikino yo kwishyura.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza yinjije ibitego 20 ndetse n’umutoza wayo Haringingo Francis yagaragaje ko akeneye rutahizamu wamufasha kubyongera.

  Joackiam Ojera

Mu masaha ya nyuma y’isoko ry’igura n’igurisha ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yakiriye Umunya-Uganda Joackiam Ojera uca imbere ku mpande, yatijwe na URA FC.

Abakunzi ba Murera bari bategerezanyije amatsiko menshi umukinnyi ikipe yabo izasinyisha cyane mu bongera imbaraga mu busatirizi bwanengwaga na benshi, hagiye havugwa amazina menshi arimo Umunya-Ghana ukinira Etincelles FC, Ismaila Moro; Djibrine Akuki byarangiye yerekeje muri AS Kigali, Umunye-Congo Jean Marc Makusu Mundele wasinyiye Hajer FC n’abandi.

Ojera ahanzwe amaso n’abakunzi batari bake b’iyi kipe ikomeje gushaka igikombe icyo aricyo cyose nyuma y’imyaka ikabakaba ine, kuko iheruka icya Shampiyona mu 2019.

Nyuma y’imikino 17 ya Shampiyona, Rayon Sports imaze kwinjiza ibitego 25, mu gihe yinjijwe 16 mu izamu ryayo.

  Hakizimana Muhadjiri

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wasinye amezi atandatu muri Police FC avuye muri AlKholood FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Arabie Saoudite, ni umwe mu bitezwe mu mikino yo kwishyura.

Uyu musore ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda batsinda ibitego byinshi, cyane ko yanabayoboye, akaba nk’umukinnyi w’umwaka mu 2017/18. Si ubwo gusa kuko no mu yindi myaka yagiye yerekana ko ari uwo kwitegwa.

Mu mukino we wa mbere, Muhadjiri yafashije ikipe ye gutsinda Gorilla FC ibitego 3-2 harimo icyo yinjije kuri penaliti, afungura amazamu kuri uwo mukino.

  Hussein Tshabalala

Rutahizamu wa AS Kigali, Hussein Shabani Tshabalala, ni we wasoje igice kibanza cya Shampiyona ayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi (10).

Uyu mugabo ari mu bitezwe cyane mu mikino yo kwishyura, kuko benshi bahanze amaso kureba uko azasoza uyu mwaka, kubera umuvuduko ari gutsindiraho.

Kugeza ku munsi wa 16 wa shampiyona, Tshabalala yari amaze gutsinda ibitego 11, aho abura ibitego bine ngo ashyikire ibyo yasorejeho umwaka ushize mu gihe hakibura imikino 13.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda biteze kongera kubona umwaka usozwa hari umukinnyi watsinze ibitego birenga 20, nyuma ya Jules Ulimwengu wabiherukaga mu 2019.

  Yafes Mubiru

Rutahizamu wa Sunrise FC, Yafes Mubiru, yasoje imikino ibanza ya shampiyona anganya na Tshabalala ibitego 10. Bombi bitezweho gusoza uyu mwaka baratsinze ibitego 20 mu gihe yakomereza ku muvuduko ariho.

Uyu mugabo umwaka ushize yazamuye Sunrise FC mu cyiciro cya mbere, ayoboye ba rutahizamu mu cyiciro cya kabiri n’ibitego 16, bimushyira muri bamwe mu bo kwitega mu mikino yo kwishyura.

  Djibrine Akuki

Djibrine Akuki ni umwe mu bakinnyi bitezwe mu mikino yo kwishyura cyane ko ari no mu ikipe nshya ya AS Kigali yerekejemo avuye muri Mukura VS.

Mu bihe bye akiri i Huye, yari umukinnyi ngenderwaho ndetse mu mwaka n’igice yakinnye yatsinze ibitego icyenda, anatanga imipira 18 yavuyemo ibindi.

Akuki yitezweho gukorera mu ngata Haruna Niyonzima yasimbuye ndetse yatangiye no kugaragaza ko ashobora kuyifasha kwitwara neza.

  Sumaila Moro

Mu mwaka we wa mbere mu Rwanda, rutahizamu wa Etincelles, Sumaira Moro, akomeje kugenda yerekana ko ari umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona.

Uyu mukinnyi yatsinze ibitego icyenda mu Gice cya Mbere cya Shampiyona, byatumye ku isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama yifuzwa na AS Kigali na Rayon sports ariko birangira agumye i Rubavu.

Moro na we ni umwe mu bakinnyi bo guhangwa amaso muri iyi mikino yo kwishyura, cyane ko umusaruro ikipe ye ifite ari ku isonga mu bawugizemo uruhare.

  Nzeyurwanda Djihad

Burya ngo biragoye gutwara igikombe udafite umunyezamu mwiza. Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso muri iyi mikino yo kwishyura.

Nzeyurwanda yatangiye kubona umwanya ubanza mu kibuga nyuma yo kugira imvune kwa Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa mbere wa Kiyovu Sports.

Uwavuga ko Kimenyi atakumbuwe ntiyaba abeshye kuko yamusigariyeho neza, ndetse iyo uvuze iri zina imikino ya APR FC na Rayon Sports ihita iza mu mitwe y’abantu byihuse kubera akazi keza yayikozemo.

  Nsanzimfura Keddy

Nsanzimfura Keddy uheruka gutizwa muri Marines FC nyuma yo gusoza ibihano muri APR FC, ni umwe mu bakinnyi bo kwitega mu mikino yo kwishyura cyane ko benshi bahuriza ku kuba ari amahirwe ya kabiri abonye yo kugaragaza icyo ashoboye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yitezweho kongera gusubira ku rwego rwo hejuru cyane ko na Marine FC yatijwemo ari ikipe izwiho kuzamura no kuzahura abakinnyi. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona aho ifite amanota arindwi mu mikino 17.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .