Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo FIFA yatangaje ko yavuguruye zimwe mu ngingo zigize amategeko mbonezabupfura n’amategeko ngengamyitwarire igenderaho.
Ifoto y’umusifuzi w’Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yifashishijwe kuri ‘cover’ y’aya mategeko ngengamyitwarire mashya agiye kujya akurikizwa.
FIFA yavuze ko yifashishije abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abunganizi mu by’amategeko y’Umupira w’amaguru, mu kuvugurura amategeko mbonezabupfura n’amategeko ngengamyitwarire igenderaho.
Zimwe mu ngingo z’ingenzi zibanzweho muri iri vugurura rigamije kurinda umupira w’amaguru n’imigendekere yawo harimo ivuga ko “ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutotezwa no gukoreshwa ibidakwiye ntibifite igihe birangirira”.
Kuri ibi, FIFA yavuze ko yiyemeje kurinda cyane abakorerwa ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ikindi ni uko “abahohotewe bafite uburenganzira bwo kujuririra imyanzuro yafashwe.”
Icya gatatu cyagaragajwe n’ikijyanye no “kongera imbara mu gukora iperereza ku bagira uruhare mu kugena ibiva mu mikino (match-fixing), hagashyirwaho akanama kabishinzwe”, ababigaragaweho bagafatirwa ibihano.
Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize uru rwego ruyobora ruhago ku Isi yategetswe kujya amenyesha ibyemezo byafashwe ku bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina no kugena ibiva mu mikino.
FIFA yavuguruye kandi ibijyanye n’amategeko ajyanye no kwishyura k’uruhande rwatsinzwe mu kirego, ivuga ko hazajya habaho inyungu ya 18% y’umwenda utarishyuwe ku mwaka.
Yagennye kandi ko mu gihe uruhande rusabwa kwishyura, rugaragaje ko rwakoze ibisabwa, ruzajya ruhita rukurirwaho ibihano.
Iyi myanzuro yemejwe mu nama ya FIFA yabaye ku wa 16 Ukubazo 2022, igomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa 1 Gashyantare 2023.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!