Ntagungira mu bahanga biga ku ivugururwa ry’amategeko y’umupira w’amaguru

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Inteko yiga imishinga y’amategeko y’umupira w’amaguru muri FIFA yatumije impuguke zirimo Umunyarwanda Ntagungira Celestin “Abega” mu nama yateraniye i Londres mu Bwongereza biga ku mategeko ashobora kuvugururwa muri uyu mukino.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Ugushyingo nibwo iyi nteko yashyizweho mu 2014 [‘International Football Association Board, IFAB], ateraniye mu nama igamije gushyiraho no kuvugurura amategeko agenga umupira w’amaguru ku Isi.

Iyi nteko yari yatumiye impuguke n’abafite inararibonye batandukanye barimo abahoze bakina umupira nka Park Ji-sung wahoze akinira Manchester United, abatoza n’abahoze ari abasifuzi bakomeye ku Isi barimo Umutaliyani uzwi cyane Pierluigi Collina wari uyoboye abandi baturutse ku migabane itandukanye.

Uwari uhagarariye umugabane wa Afurika muri iyi nteko ni Umunyarwanda Ntagungira Celestin “Abega” wahoze ari umusifuzi mpuzamahanga waje no kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Muri iyi nama ingingo ikomeye baganiriyeho ni ikosorwa ry’itegeko ryo gukora umupira (handball rule), itegeko rihanganisha kenshi abakinnyi, abafana n’abasifuzi.

Inama ya IFAB yari iyobowe na Ian Maxwell usanzwe uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Écosse yafashe umwanzuro wo gushyiraho akanama kaziga kuri iri tegeko ryo gukora umupira kuko hejuru ya 50% y’abagize iyi inteko yateranye bemezaga ko ridasobanutse neza.

Mu bindi byaganiriweho harimo kureba ibyavuye mu mezi ya mbere yo gukoresha amashusho mu misifurire (Video Assistant Referees ‘VARs’) bemeza ko iri kugera ku ntego no kubyo bifuzaga igisigaye ari ugukwirakwiza ubu buryo mu marushanwa menshi ku Isi.

Kuri iyi ngingo hashyizweho gahunda nshya yo kugeza VAR mu bihugu byinshi ku Isi, binyuzwe mu mushinga wiswe ‘Implementation Assistance and Approval Programme (IAAP)’.

Imyanzuro ku mpinduka zishobora gukorwa mu mategeko y’umupira w’amaguru izatangazwa mu yindi nama izateranira i Glasgow muri Écosse tariki 22 Ugushyingo 2018.

Ntagungira (wa gatatu uturutse ibumoso wambaye ikoti ry'ubururu) ari kumwe n'ibihangange muri iyi nteko nka Park Ji-sung (uri ibumoso bwe) na Pierluigi Collina (umuri inyuma)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza