Police FC yirukanye abakinnyi umunani nyuma yo kwinjiza icyenda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nyakanga 2019 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Police FC yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi bayo, yirukana umunani barimo batandatu yaguze mu mwaka ushize w’imikino.

Police FC iherutse kuzana Haringingo Francis Christian watoza Mukura Victory Sports nk’umutoza wayo mushya usimbura umunya-Zambia, Albert Mphande, yirukanye abakinnyi umunani kugira ngo bahe umwanya abashya yamaze kugura.

Muri aba bakinnyi basezerewe harimo abari bayimazemo umwaka umwe nka Peter Otema wari wavuye muri Musanze FC, Bahame Arafat wavuye muri Marines, Ndayisaba Hamidou na Cyubahiro Janvier bavuye muri AS Kigali, Manzi Sincere Huberto na Niyibizi Vedaste bavuye muri Sunrise FC, bose basezerewe bagifite amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe ikunze kurangwa no kwirukana abakinnyi batari bake buri mwaka, yatandukanye kandi na Muhinda Bryan na Niyondamya Patrick bari bamaze igihe bayikinira.

Ishimwe Issa Zappy wagiye kugerageza amahirwe muri Wazito FC yo muri Uganda, Nzabanita David wasubiye muri Bugesera FC, Mushimiyimana Mohammed wagiye muri APR FC n’umunyezamu Nduwayo Danny, ni abandi bakinnyi bavuye muri iyi kipe mu mpera z’umwaka dusoje w’imikino.

Mu bakinnyi bashya ba Police FC harimo Nimubona Emery wavuye muri Bugesera FC, Munyakazi Yussuf Lule na Kubwimana Cédric bavuye muri Mukura Victory Sports, Ndoriyobijya Eric na Ndikumana Magloire bavuye mu Burundi, Benedata Janvier wavuye muri AS Kigali, Ntirushwa Aimé wakiniraga AS Muhanga, Nduwayo Valeur wa Musanze FC na Nshuti Dominique Savio watandukanye na APR FC.

Police FC ntiyahiriwe n’umwaka w’imikino 2018/19 kuko yawusoje iri ku mwanya wa kane muri shampiyona, mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro yasezewe na Kiyovu Sports muri ½, igatsindwa na Rayon Sports ibitego 3-1 bahataniye umwanya wa gatatu.

Police FC yakoze impinduka zikomeye, itandukana n'abakinnyi umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza