Rayon Sports izafashwa na Skol gusura Arsenal FC bitarenze Kamena 2019

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 9 Mutarama 2019 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda rwamuritse amasezerano y’imyaka ibiri n’igice yo kwamamazwa n’ikipe ya Arsenal FC, aho biteganyijwe ko Rayon Sports isanzwe ikorana n’uru ruganda izasura iyi kipe yo mu Bwongereza bitarenze Kamena 2019.

Aya masezerano akubiyemo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, yamuritswe kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’uru ruganda kiri mu Murenge wa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi w’uru ruganda mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yabwiye abanyamakuru ko rwasinye amasezerano na Arsenal FC, azarangira muri Kamena 2021, akazarangirira rimwe n’ayo iyi kipe yasinyanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Mu byishimo byinshi, Ivan Wulffaert yasobanuye impamvu bahisemo gukorana na Arsenal FC.

Ati “Twahisemo Arsenal kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba iyi kipe isanzwe ikorana na RDB, kuba ari ikipe ikunzwe cyane ishobora kwamamaza ibicuruzwa byacu ku rwego rw’Isi kuko ikurikirwa n’abasaga miliyoni 88 z’abantu.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano ya Skol na Arsenal akubiyemo kwamamaza ibicuruzwa byabo no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze mu kohereza abatoza bayo bagakoresha imyitozo ikipe ya Rayon Sports, basanzwe bakorana no kohereza iyi kipe mu Bwongereza mu rugendoshuri rukubiyemo imikino ya gicuti.

Ati “Uyu mwaka w’imikino uzarangira iyi kipe yo mu Rwanda [Rayon Sports], yaragiye mu Bwongereza i London muri izi gahunda.”

Umwaka w’imikino mu Bwongereza uzarangira muri Kamena uyu mwaka ariko uyu muyobozi yemeje ko kubona Rayon Sports ikina na Arsenal nkuru vuba aha bigoye, ahubwo izahura n’amakipe y’abato bayo nk’abatarengeje imyaka 23.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Skol Brewery Ltd Rwanda, Anita Haguma, yahamije ko umubare w’amafaranga batanze muri uyu mushinga batifuza kuwutangaza kuko hari ayo bazishyura n’ayo bazashora mu bikorwa atazwi umubare.

Bemeza ko ari umushinga ushimishije ku Rwanda
Ivan Wulffaert yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports izajya mu Bwongereza gusura Arsenal mbere ya Kamena uyu mwaka
Mu Ukuboza 2018 abayobozi ba Skol basuye Arsenal babonana na Vinai Venkatesham uyobora iyi kipe
Umuyobozi wa Skol mu Rwanda akubutse mu Bwongereza gusinya amasezerano na Arsenal FC
Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports King Bernard Itangishaka yemeje ko ikipe ahagarariye izungukira cyane muri aya masezerano
Amasezerano yasinywe mu rwego rwo kwamamaza inzoga nshya, Skol Select

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza