Gusa ntabwo ari uko bimeze kuri Taribo West, umwe muri ba myugariro beza Afurika yagize.
Nyuma yo gusezera kuri ruhago mu 2008, urugendo rw’ubuzima yarukomereje mu ivugabutumwa, aba Pasiteri nyuma yo gufungura itorero yise "Shelter in the Storm Miracle Ministries of All Nation" riherereye i Lagos muri Nigeria mu 2014.
Uyu mugabo w’imyaka 49, aganira na BBC mu 2021 yasobanuye uko yavuye mu kibuga ajya ku ruhimbi.
Yagize ati ’Twari turi kwishimira intsinzi nyuma y’umukino, maze haza umugore ambaza izina ryanjye mubwira ko ntaryo ngira, ambaza aho ntuye sinahamubwira mbona agiye ababaye."
Yakomeje agira ati Nahise mbona urumuri rwinshi mu maso yanjye, numva ijwi risakuza cyane, rimbwira kujya gushaka uwo mugore nkamusaba imbabazi. Yambwiye ubuhanuzi bwinshi, ambwira ko mu mwaka umwe cyangwa ibiri nzafungura urusengero, kandi ubwo buhanuzi bwose bwarasohoye."
West yatangiye kumenyekana mu 1996 mu Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’Abatarengeje imyaka 23 yatwaye umudali wa zahabu mu Mikino Olempike yabereye i Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ikipe nkuru yakinnye ibikombe by’Isi bibiri (1998 na 2002) ndetse n’ibikombe bya Afurika bibiri (2000 na 2002).
Uyu mukinnyi yari mu Ikipe ya Inter Milan yatwaye UEFA CUP mu 1998 yaje guhinduka UEFA Europa League.
Thierry Henry yigeze kuvuga West ari muri ba myugariro bakomeye yahuye na bo ndetse atakundaga guhura na we.
Yagize ati "West ari mu bakinnyi ntifuzaga guhura na bo. Yakinaga agukurikira aho ugiye hose yewe no mu rwambariro."
Uyu mugabo yibukirwa cyane ku gukina aserebeka cyane, imbaraga nyinshi, ikinyabupfura ndetse n’uburyo yafungagamo imisatsi ye yuzuyemo amabara menshi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!