00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwujujwe, abeguye barasimbuzwa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 Ugushyingo 2022 saa 03:44
Yasuwe :

Kiyovu Sports yashyizeho abayobozi bashya muri komite yayo nyuma y’igihe cyari gishize imyanya imwe n’imwe itarimo abantu barimo n’abeguye ku mpamvu zabo bwite.

Mu Nteko Rusange y’Umuryango wa Kiyovu Sports, yabaye ku wa 20 Ugushyingo 2022, ni ho hatorewe abayobozi bashya bo kuzuza imyanya muri komite ya Kiyovu Sports.

Iyi myanya yaje isanga umwanya wa Perezida, Mvukiyehe Juvénal, na we wagumyeho mu gihe yari amaze iminsi avuga ko azegura.

Abayobozi bashya bashyizweho barimo Ndorimana Jean François Regis wabaye Visi Perezida wa Mbere; Mbonyumuvunyi Abdoul Karim wagizwe Umuyobozi ushinzwe Amarushanwa muri Kiyovu Sports.

Ndorimana uzwi nka ‘General’ yasimbuye Mutijima Hector weguye kuri uyu mwanya muri Nyakanga 2022 mu gihe Mbonyumuvunyi yasimbuye Thierry wimukiye mu Bubiligi.

Inteko Rusange yasize Perezida Mvukiyehe akomeje kuyobora Kiyovu Sports nyuma yo gutanga ubwegure bwe ariko akabwirwa ko umwanzuro uzayifatirwamo.

Mu byo yashinjaga abanyamuryango ba Kiyovu Sports harimo gutererana ikipe, bamubwiye ko bagiye kumushyigikira bakamuba hafi bagakomeza urugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona baheruka mu myaka 30 ishize.

Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports mushya, Ndorimana Regis, yavuze ko yiteguye guhuza Abayovu.

Yagize ati “Niteguye gukora akazi kanjye neza kuko ndashaka gutwara igikombe tugahindura amateka nanjye mbigizemo uruhare. Icyo nzakora ni uguhuza impande zitahuraga kuko nibyo byatubujije igikombe umwaka ushize.”

Mu Nteko Rusange ya Kiyovu Sports hanakiriwe abanyamuryango 20 bashya basanga 131 bari basanzwe.

Komite yuzuye ya Kiyovu Sports

 Perezida: Mvukiyehe Juvénal

 Visi Perezida wa mbere ushinzwe Imari n’Ubutegetsi: Ndorimana Jean François Regis

 Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekiniki: Ntiranyibagira Ange

 Umunyamabanga Mukuru: Munyangabe Omar

 Umubitsi: Kayiganwa Angelique

 Ushinzwe Amarushanwa: Mbonyumuvunyi Abdul Karim

 Ushinzwe Itumanaho n’Ubukangurambaga: Makuta Robert

 Ushinzwe Amategeko: Mugabe Fidel

Mbonyumuvunyi Abdoul Karim ni we Muyobozi mushya ushinzwe Amarushanwa muri Kiyovu Sports
Ndorimana Jean François Regis (iburyo) yagizwe Visi Perezida wa Mbere wa Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .