Joana w’imyaka 29, yakuye amafoto ye ari kumwe na Dani Alves kuri Instagram ye nyuma y’uko uyu mugabo avuze ko yari yemeranyije gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore umushinja kumuhohotera nubwo bwa mbere yari yavuze ko atamuzi.
Uyu munyamidelikazi w’Umunya-Espagne yakiriye amakuru mabi ko umugabo we w’imyaka 39 afungiye i Barcelone, iminsi mike nyuma yo gupfusha nyina.
Televiziyo yo muri Espagne, Telecinco, yatangaje ko Joana yabwiye abamwunganira mu by’amategeko ko ashaka gatanya kubera ko umugabo we yanze ko amusura aho ari muri kasho.
Uyu mugore wavukiye i Tenerife, washakanye na Dani Alves mu 2017, ntacyo aravuga kuri aya makuru ashobora gushyira iherezo ku mubano wa bombi.
Icyemezo cye cyo gusiba amafoto ye menshi ari kumwe na Alves, uretse iyo bari kumwe bamamaza, cyaje nyuma yo kubanza kugaragaza ko ashyigikiye uyu mugabo we w’Umunya-Brésil.
Alves yirukanywe n’ikipe ye ya UNAM Pumas yo muri Mexique ubwo umucamanza w’i Barcelone yari amaze gusaba ko ashyirwa muri kasho.
Uyu mukinnyi yafunzwe nyuma y’uko umugore w’imyaka 23 yatanze ikirego avuga ko yahohotewe na Alves ubwo bari mu kabyiniro ka Sutton ku wa 30 Ukuboza 2022.
Ubwo Alves yari amaze gutabwa muri yombi ku wa 20 Mutarama, umucamanza yavuze ko bamugumisha muri kasho.
Nubwo yari yabanje kuvuga ko atazi uwo mugore, Alves yabwiye umucamanza ko yari yemeranyije na we ko bakorana imibonano mpuzabitsina.
Muri Espagne haba ubwoko bubiri bwa gatanya burimo ubukorwa hashingiwe ku busabe bw’abantu babiri babyumvikanyeho ndetse n’ubundi bushingira ku busabe bw’umuntu umwe, hatarebwe ubushake bwa mugenzi we.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!