Umurenge Kagame Cup: Amakipe azaserukira Intara y’Amajyaruguru yamenyekanye (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Imikino y’amarushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2019’ ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru yasojwe kuri uyu wa Mbere i Musanze, aho haraye hamenyekanye amakipe azahagararira iyi ntara mu mikino itandukanye irimo gusiganwa ku magare ku bakobwa n’abahungu, umupira w’amaguru ku bakobwa n’abahungu, imikino y’intoki ndetse no gusiganwa ku maguru mu ntera zitandukanye.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo habaye imikino ya nyuma y’Imikino Umurenge Kagame Cup mu Majyaruguru, hamenyekana abazahagararira iyi ntara ku rwego rw’igihugu muri iri rushanwa ryitiriwe Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagabo mu Murenge wa Base wo mu Karere ka Rulindo, yatsindiye guhagararira Intara y’Amajyaruguru ubwo yegukanaga igikombe itsinze iy’umurenge wa Kimonyi ibitego 2-0 kuri Stade Ubworoherane mu gihe mu bagore ikipe y’umurenge wa Muhoza muri Musanze yatsinze Muyongwe kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa.

Mu mikino y’intoki ya Volleyball na Basketball, amakipe y’Umurenge wa Muhoza ni yo yatsindiye guhagararira iyi Ntara ku rwego rw’igihugu haba mu bagabo no mu bagore naho muri Sitball, Intara y’Amajaruguru izahagarirwa na Musanze mu bagabo ndetse na Gicumbi mu bagore.

Mu gusiganwa ku maguru muri metero 100 ku bagabo, uwa mbere yabaye Ndayisenga Jean Claude wo muri Musanze wakoresheje amasegonda 12 n’ibice icyenda, uwa kabiri aba Ngabonziza David na we wo muri Musanze wakoresheje amasegonda 12 n’ibice 36 mu gihe uwa gatatu yabaye Nsingizumukiza Jean Pierre wo muri Gicumbi wakoresheje amasegonda 12 n’ibice 65.

Muri metero 1500, uwa mbere yabaye Niyibizi Emmy wo muri Musanze, wakoresheje iminota ine, amasegonda 14 n’ibice 28 mu gihe uwa kabiri yabaye Sindikubwabo Eric w’i Gicumbi, wakoresheje iminota ine, amasegonda 14 n’ibice 81 naho Cyubahiro Valens w’i Gicumbi, aba uwa gatatu akoresheje iminota ine, amasegonda 15 n’ibice 39.

Mu gusiganwa metero 5000, uwa mbere yabaye Mutiganda Govin w’i Gicumbi, wakoresheje iminota 15 n’amasegonda 48, Dusabinema Emmanuel baturuka hamwe, aba uwa kabiri akoresheje iminota 15, amasegonda 49 n’ibice 13 mu gihe Ndayambaje Jean d’Amour wo mu Karere ka Burera yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 15, amasegonda 55 n’ibice 71.

Mu cyiciro cy’abagore, muri metero 100, uwa mbere yabaye Mukashyaka Pacidie wo muri Gakenke, wakoresheje amasegonda 13 n’ibice 27, Uwimpaye Léoncie wo muri Gicumbi aba uwa kabiri asizwe ibice bibiri mu gihe Byukusenge Patricie na we wo muri Gakenke yabaye uwa gatatu akoresheje amasegonda 14 n’ibice birindwi.

Muri metero 1500, uwa mbere yabaye Mukandayisenge Aulène wo muri Rulindo, wakoresheje iminota itanu n’amasegonda ane, uwa kabiri aba Musabyimana Agnès wo muri Musanze, asizwe amasegonda atatu mu gihe Nizeyimana Clémentine wo muri Gakenke yasizwe amasegonda 12 n’uwa mbere akaba uwa gatatu.

Mu gusiganwa metero 3,000, Musabyimana Agnès yongeye kwigaragaza, aba uwa mbere akoresheje iminota 11 n’amasegonda abiri, akurikirwa na Uwingeneye Phitothe wo muri Rulindo wakoresheje iminota 11 n’amasegonda 28 mu gihe Benamahirwe Jacqueline wo muri Gakenke yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 11 n’amasegonda 41.

Mu gusiganwa ku magare, batatu ba mbere mu bagabo bose bakomoka i Gicumbi, aho uwa mbere yabaye Niringiyimana Erneste wakoresheje isaha imwe, iminota iminota 17 n’amasegonda 52, Itangishatse Jean d’Amour aba uwa kabiri asizwe iminota itanu mu gihe Giramahoro Eric wabaye uwa gatatu yasizwe iminota 20 n’uwa mbere.

Mu bakobwa, naho imyanya ya mbere yihariwe n’abanya-Gicumbi, uwa mbere aba Jaidathi wakoresheje isaha imwe, iminota 41 n’amasegonda 21, Mukarukundo Bertine aba uwa kabiri akoresheje isaha imwe, iminota 41 n’amasegonda 42 mu gihe uwa gatatu yabaye Nakure Angelique.

Nyuma y’iyi mikino, habaye umuhango wo gutanga ibikombe n’imidali ku makipe n’abakinnyi babitsindiye, biherekejwe n’amafaranga guhera ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 10 hakurikijwe uko barushanyijwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, wakurikiranye iyi mikino ya nyuma, yasabye amakipe n’abakinnyi batsindiye kuzahagararira iyi Ntara ku rwego rw’igihugu kuzabikora neza no kuzegukana ibikombe n’imidali anabizeza ko abaturage bo muri iyi Ntara babari inyuma.

Uyu muyobozi avuga ko iyi mikino yari ku rwego rwiza, aho yitabiriwe cyane n’abatuye Intara y’Amajyaruguru ndetse yabashimishije ku buryo n’abasezerewe bakomeje gukina hagati yabo.

Ati” Ni amarushanwa yatangiriye ku rwego rw’umudugudu, ubu yari ageze ku rwego rw’Intara dushaka amakipe azaduhagararira ku rwego rw’Igihugu. Byari ibintu bishimishije kuko byateguwe neza, amakipe yabaye menshi kuko imikino yariyongereye hazamo Basketball, Volleyball, amagare, Sitball no gusiganwa ku maguru aho kuba Football gusa.”

“Ubwitabire bwari bwiza, nagiye muri Burera, njya muri Gakenke na Rulindo, abaturage barabyishimiye ku buryo na bamwe babaga basezerewe bakomeje gukina hagati yabo. Ubona ko bigiye biba nka kabiri buri mwaka byaba byiza kurushaho. Dusanga ko iyi mikino y’Umurenge Kagame Cup igizwe nk’icyiciro cya gatatu haboneka abakinnyi benshi bajya mu bindi byiciro.”

Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup’ rihuza imirenge yose yo mu gihugu, aho amakipe agenda atsindira kuzamuka bitewe n’aho aherereye, abonye itike yo guhagarira Intara agahurira mu mikino isoza hakamenyekana uwegukanye igikombe ku rwego rw’igihugu.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na Minisiteri y’Umuco na Siporo.
Ryatangijwe mu 2006 ryitwa Irushanwa ry’Imiyoborere. Mu 2010 ryaje guhindurirwa izina ryitwa Umurenge Kagame Cup, ryitirirwa Perezida Repubulika kubera intambwe agejeje ku Rwanda mu miyoborere myiza.

Umurenge wa Muhoza mu bagore, wakomeje nyuma yo kwitabaza penaliti
Basiganwa ku maguru mu cyiciro cy'abagore
Guverineri w'intara y'Amajyaruguru, Gatabazi aha ubutumwa abasiganwa ku magare mbere yo gutangiza isiganwa
Guverineri Gatabazi yasabye abazahagararira Intara y'Amajyaruguru kuzatahana ibikombe n'imidali
Guverineri Gatabazi yavuze ko iyi mikino yishimiwe cyane n'abatuye Intara y'Amajyagurugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza