Kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Gashyantare 2023, muri Maroc haratangira imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe gikinwa n’amakipe arindwi yatwaye ibikombe ku migabane yayo.
Kathryn ni umugore usifura ku ruhande, uzagaragara muri iri rushanwa. Aganira n’urubuga rwa internet rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru ku Isi (FIFA), yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kureka ubwarimu mu 2019 akiyegurira ruhago.
Yagize ati “Nahoze ndi umwarimu w’Ubutabire kugeza mbere y’ibyumweru bibiri ngo nerekeze mu Bufaransa mu Gikombe cy’Isi cy’Abagore mu 2019. Namaze imyaka icumi ndi gukora ubushakashatsi muri Laboratwari muri Kaminuza ya Towson.”
Kathryn akomeje gukora amateka kuko aherutse gukora andi yo kuba ari we musifuzi wa mbere w’umugore wasifuye imikino ya ⅛ mu Gikombe cy’Isi cy’Abagabo giheruka kubera muri Qatar.
Ni umwe mu basifuzi batandatu b’abagore, batatu bo hagati na batatu bo ku ruhande, bari bagiriwe icyizere cyo kuyobora iyo mikino ku nshuro ya mbere mu myaka 92 y’iri rushanwa.
Kathryn watangiye gusifura yinezeza ubwo yari afite imyaka 14, mu 2020 yabaye umugore wa mbere wasifuye umukino w’abagabo mu mikino y’ababigize umwuga muri Amerika ya Ruguru, ubwo yasifuraga uwahuje Columbus Crew na Seattle Sounde muri MLS Cup.
Uyu mugore uzasifura n’Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba muri uyu mwaka, yavuze ko guhabwa amahirwe nk’aya bikwiye no gukingurira imiryango abandi bakobwa cyangwa abagabo bashaka kuba abasifuzi.
Muri Gicurasi mu 2022, ubwo hatangazwaga abasifuzi bazayobora iyo mikino, Umuyobozi w’Abasifuzi muri FIFA, Pierluigi Collina, yatangaje ko bahitamo abasifuzi bagendeye ku bushobozi atari ku buringanire.
Yagize ati “Ni ubushobozi bukora ntabwo ari uburinganire. Ndizera ko mu bihe bizaza abagore bazajya basifura amarushanwa akomeye y’abagabo bigafatwa nk’ibisanzwe kuko babifitiye ubushobozi kandi bitwara neza.”
Uyu mwaka, Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizitabwirwa na Al Ahly, Real Madrid, Flamengo, Al Hilal, Seattle Sounders, Auckland City na Wydad Casablanca ihagarariye Maroc yakiriye amarushanwa.
Umukino wa mbere urahuza Al Ahly ihagariye Afurika na Auckland City FC ihagarariye Umugabane wa Océanie kuri uyu wa Gatatu, tariki 1 Gashyantare 2023 saa Tatu z’ijoro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!