Amafaranga yateje umwiryane mu Ishyirahamwe rya Triathlon, bamwe bashobora kudakina Shampiyona Nyafurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Mukwaya Olivier
Kuya 11 Nyakanga 2019 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Mu gihe habura iminsi itatu ngo mu Rwanda habere Shampiyona Nyafurika mu mukino wa Triathlon, izabera i Rubavu ku wa Gatandatu, mu ishyirahamwe ry’uyu mukino haravugwamo kutumvikana biturutse ku mikoreshereze y’amafaranga atangwa n’umuterankunga Bralirwa binyuze mu kinyobwa cya Coca-Cola, aho bamwe mu bakinnyi bashobora kudakina iri rushanwa.

Bamwe mu bakinnyi bavuga ko batazitabira iyi mikino nyafurika kubera ko ubuyobozi bwa federasiyo butabahaye ibihembo batsindiye muri Kamena mu marushanwa yabereye i Karongi nyamara ngo umuterankunga waryo aba yashyizemo agera ku bihumbi 800 Frw mu irushanwa rimwe.

Nyuma yo kutitabira amarushanwa yabereye i Karongi, ikipe ya Rubavu ari nayo isanzwe iri ku mwanya wa mbere na yo ishobora kutitabira aya marushanwa yo ku rwego rwa Afurika.

Nk’uko bamwe mu bakinnyi barimo abakinira ikipe ya Karongi n’iya Rubavu babitangarije IGIHE, bavuze ko bafashe umwanzuro wo kutitabira irindi rushanwa iryo ari ryo ryose muri uyu mukino kuko nta terambere babona.

Bati” Umuntu wakinnyeho uyu mukino ni we uzi ukuntu uvuna, nta terambere tubibonamo kuko ntiwakina ushonje, ibyo batwemereye ntabyo baduhaye ndetse n’ibihembo twatsindiye barabigabanya kandi tuzi ko amafaranga aba ahari ari menshi.”

Aba bakinnyi bashinja ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, kuba butarabahaye amafaranga bari bagenewe ubwo bakoraga umwiherero utegura Shampiyona ya Afurika mu mwaka ushize, aho ngo bari bemerewe amafaranga ibihumbi bitatu ku munsi mu gihe cy’ukwezi bamaze.

Bavuga ko kandi abanyarwanda batsindiye ibihembo mu irushanwa riheruka kubera i Karongi batabihawe mu gihe mu irushanwa rya Cross Duathlon ryabereye i Huye muri Arboretum y’i Ruhande, buri mukinnyi ngo yakaswe amafaranga ibihumbi 10 byo gukodesha amagare bakinishije, bamwe babura uko basubira iwabo kuko bari bijejwe gusubizwa amatike yabajyanye.

Aba bakinnyi bavuga ko bibonamo ubushobozi bwo guhangana ku rwego mpuzamahanga ariko uburyo bitabwaho bituma batitwara neza ndetse bakagorwa no kugira amagare ari ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ay’abo bahanganye kuko ari bo bayigurira.

Umwe mu baganiriye na IGIHE, yavuze ko mu gihe cy’amarushanwa Nyafurika yabaye umwaka ushize, abanyarwanda bahawe aho kurara haciriritse ugereranyije n’aho abo mu bindi bihugu baraye nyamara bose barakinaga bafite intego imwe, ari yo kwegukana irushanwa.

Abakinnyi ntibishimira kandi kuba abakora mu marushanwa bakina (officials) bahabwa agaciro karuta akabo kuko bo bahita bahabwa amafaranga bakoreye irushanwa rikirangira.

Ubwo yaganiraga na IGIHE, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alex, yavuze ko hari amafaranga abakinnyi batarabona, ariko ngo akaba asanga atari yo mpamvu yatuma batitabira iyi Shampiyona Nyafurika.

Ati” Ntabwo ari uko bambuwe amafaranga bari guhabwa, na bo barabizi ko hari ibyakozwe n’ubwo yatinze kuboneka. Ndaza kubikurikirana ndebe impamvu batazakina.”

Irushanwa Nyafurika riheruka, na ryo ryarabereye mu Karere ka Rubavu tariki 4 Kanama 2018, ryatwaye miliyoni 45 Frw, aho Afurika y’Epfo yihariye imidari.

Triathlon ni umukino ukomatanyije imikino itatu: Koga, Kugenda ku igare no Kwiruka, bikaba bikorwa n’umukinnyi umwe, ibihe bikabarirwa hamwe cyangwa se mu ikipe ya bane basimburana, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Bamwe mu bakinnyi ba Triathlon bavuze ko batazitabira Shampiyona Nyafurika izabera i Rubavu ku wa Gatandatu kuko badahabwa ibyo bagombwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza