Niyitanga yizeye kwitwara neza muri Cross Duathlon izabera i Huye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bakinnyi bamaze kwigaragaza muri Triathlon, Niyitanga Salumu, yizeye kwitwara neza mu irushanwa rya Cross Duathlon ryateguwe n’ Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, riteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi i Huye mu Majyepfo.

Kuri gahunda ngarukakwezi y’amarushanwa ya Triathlon, Ishyirahamwe ry’uyu mukino rizakora irushanwa rya Cross Duathlon rizahuriza hamwe imikino ibiri irimo kwiruka intera y’ibilometero bitanu, gusiganwa ku magare ku ntera y’ibilometero 20 no gusiganwa ku maguru na none ku ntera y’ibilometero 2.5.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shyirahamwe, Mbaraga Alexis, Cross Duathlon izaba mu mpera z’iki cyumweru izakinirwa muri Arboretum y’i Ruhande mu Karere ka Huye, aho iri rushanwa rizaba ririmo ibyiciro bitatu ku bahungu n’ abakobwa, abasheshe akanguhe n’abakiri bato.

Niyitanga Salumu uherutse kwitabira irushanwa rya Triathlon ryabereye muri Tunisia mu ntangiriro z’uku kwezi, akegukana umwanya wa cyenda ni umwe mu bazitabira Cross Duathlon ku wa Gatandatu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko n’ubwo ari mu gisibo cya Ramadhan yizeye kwitwara neza kuko akomeza kwitoza.

Ati” Ndikwitegura n’ubwo navuga ko atari cyane kuko ndi mu gisibo, ariko haba mu gitondo ndakora cyane, nimugoroba nkongera nkakora byoroheje. Nizeye ko nzitwara neza”

Triathlon ihuriza hamwe imikino irimo gusiganwa ku magare, koga no gusiganwa ku maguru, aho ibihe byakoreshejwe muri iyi mikino yose bibarirwa hamwe. Duathlon yo ikaba ihuza imikino ibiri, aho iba igizwe no gusiganwa ku maguru ndetse no ku magare.

Kuri gahunda y’Ishyirahamwe rya Triathlon mu Rwanda, biteganyijwe ko nyuma ya Cross Duathlon Sprint izabera i Huye, hazakuriraho Kibuye Triathlon Sprint izabera mu Burengerazuba tariki ya 15 Kamena 2019.

Niyitanga Salumu yizeye kwitwara neza muri Cross Duathlon izaba ku wa Gatandatu
Niyitanga Salumu ku kiyaga cya Kivu
Triathlon iba igizwe n'imikino itatu bahuriza hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza