Rafael Nadal yakoze amateka muri Roland Garros, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya 12

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Kamena 2019 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Umunya-Espagne, Rafael Nadal w’imyaka 33, yaraye akoze amateka mu irushanwa rya Tennis rya Roland Garros rizwi nka French Open, aho yaryegukanye ku nshuro ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda Dominic Thiem mu mukino w’amaseti ane, ageza ibikombe 12 by’iri rushanwa.

Rafael Nadal yatsinze Thiem w’imyaka 25, 6-3 5-7 6-1 6-1 ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru muri Roland Garros mu Bufaransa, aba umukinnyi wa mbere uryegukanye inshuro 12 ndetse yuzuza ibikombe 18 by’amarushanwa akomeye.

Nadal kuri ubu wa kabiri ku Isi muri Tennis mu bagabo, yavuze ko ibyo agezeho atabasha kubisobanura, aho kuri we abibona nk’inzozi.

Ati” Ntabwo nshobora gusobanura ibyo maze kugeraho n’uburyo ndikwiyumva muri aka kanya. Ni inzozi. Nakinnye iri rushanwa bwa mbere mu 2005, ntabwo nari nziko mu 2019 naba nkiri hano. Ni ibihe bidasanzwe kandi by’ingenzi kuri njye.”

Aba bagabo bombi bari bongeye guhurira ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y’uko Rafael Nadal na bwo yatsinze Dominic Thiem ku mukino wa nyuma w’umwaka ushize.

Muri ½, Nadal yari yasezereye numero ya gatatu ku Isi, Umusiwisi Roger Federer, kuri ubu umurusha ibikombe bibiri gusa mu marushanwa akomeye bamaze kwegukana mu gihe Dominic Thiem wa kane, yari yakuyemo numero ya mbere ku Isi, umunya-Serbia Novak Djokovic.

Rafael Nadal yerekanwa na Rod Laver wegukanye amarushanwa 11 akomeye muri Tennis
Numero ya kabiri ku Isi, Rafael Nadal yegukanye Roland Garros ku nshuro ya 12
Rafael Nadal arabura ibikombe bibiri by'amarushanwa akomeye, agafata Roger Federer ufite 20
Dominic Thiem yari yongeye guhurira ku mukino wa nyuma na Nadal
Nadal yaryamye hasi ubwo umukino wari urangiye
Umugore wa Nadal, Xisca Perello ni umwe mu bari baje kumushyigikira
Umwami wa Espagne Juan Carlos I n'umwamikazi Sophia baje gushyigikira Raphael Nadal
Abatabashije kubona amatike yo kwinjira, barebeye umukino kuri televiziyo nini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza