Irushanwa rya Memorial Rutsindura rigiye kuba ku nshuro ya 17

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rigamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri Seminari Nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryashyizwe mu kwezi gutaha kwa Kamena 2019.

Ku nshuro yaryo ya 17, Irushanwa rya Memorial Rutsindura rizahuza amakipe y’icyiciro cy’abagabo bakuru, kizaba kirimo ari mu Cyiciro cya Mbere (série A) n’icya kabiri (Série B), icy’abagore, icya Tronc Commun, amashuri abanza (batarengeje imyaka 15) n’andi makipe atabarizwa muri shampiyona zitegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) n’umukino wa Beach Volleyball.

Ubuyobozi bwa Petit Seminaire Virgo Fidelis butegura iri rushanwa bwatangaje ko Memorial Rutsinda y’uyu mwaka izaba tariki ya 22 n’iya 23 Kamena 2019.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 16 mu 2018, REG VC mu bagabo na APR VC y’abagore ni zo zegukanye iri rushanwa mu makipe y’Icyiciro cya Mbere.

Rutsindura Alphonse wibukwa yavukiye i Ndora mu Karere ka Gisagara mu 1958; amashuri yisumbuye yayize muri Seminari Nto ya Karubanda, amakuru ayakomereza muri IPN (Institut Pedagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba umusifuzi n’umutoza w’Ikipe ya Seminari kuva 1983-1994, yanabaye Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990, yanabaye kandi Visi Perezida wa FRVB.

Rutsindura yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Vérène n’abana be batatu Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.

REG VC yegukanye Memorial Rutsindura 2019 muri Serie A nyuma yo gutsinda APR VC mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza