Ni kimwe mu bitaramo bya mbere byasubitswe muri Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
‘Each One Reach One’ yagombaga kubera i Rusororo kuri Intare Arena ku wa 8 Werurwe no mu Karere ka Huye muri Auditorium muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ku wa 15 Werurwe 2020.
Gusa ku munsi nyirizina, ahagana ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 8 Werurwe 2020, ni bwo Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo umenyesha aba bahanzi n’abandi bari bafite ibikorwa bihuza abantu benshi ko bihagaritswe.
Ni igihe ibintu byari bikomeye kuko ku wa 6 Werurwe 2020, ni bwo hari hateranye Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame, ari na yo ya mbere yize ku cyorezo cyari kimaze gukangaranya Isi nyuma yo gutangirira i Wuhan mu Bushinwa.
Ihagarikwa ry’iki gitaramo cya Gentil na Adrien ryatangiye gututumba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 7 Werurwe 2020, aho byavugwaga ko aba bahanzi bamenyeshejwe ko kitakibaye.
Kuri ubu byamaze gutangazwa ko iki gitaramo kigiye gusubukurwa kikaba kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia, tariki 3 Nyakanga 2022.
Gentil Misigaro na Adrien Misigaro bazahurira n’abahanzi batandukanye muri iki giraramo ndetse bakaba bijeje abakunzi babo ko bazabasha kwegerana n’Imana binyuze mu ndirimbo.
Gentil Misigaro yabwiye IGIHE ko iki gitaramo bagiye gukorera mu Rwanda kizarangwa n’amashimwe ku bw’uburinzi bw’Imana muri iki gihe gisharira cya Covid-19 Isi iri kwigobotora nubwo itarabona intsinzi ya burundu kuri iki cyorezo.
Mu bagitumiwemo harimo Umunyamerika witwa David Salonen, umwe mu bahanga cyanee mu gutunganya amajwi ‘Sound’ mu bitaramo bigari ndetse n’Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero BelPres ryo mu Mujyi wa Seattle muri Washington, Dr. Scott Dudley.
Ibi bitaramo byateguwe n’aba bahanzi mu rwego rwo kuzenguruka hirya no hino ku Isi bafasha byibuza umuntu umwe wabaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.
Indi nkuru wasoma: Yarijijwe n’igitaramo cye cyahagaritswe! Adrien Misigaro agiye gusubiza amafaranga abari baguze amatike


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!