Ni mu gitaramo cyiswe ‘Praise & Worship Live Concert’ kizaba ku wa 6 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia ku i Rebero.
Uyu muhanzikazi azahuriramo n’abandi bo mu Rwanda barimo Gaby Kamanzi, Israël Mbonyi, Rata Jah, Gisèle Precious, Annette Murava, Serge Iyamuremye, Aline Gahongayire, Kingdom of God Ministries, MD, Tonzi, Aime Frank, James na Daniella, Theo Bosebabireba, True Promises na Gisubizo Ministries.
Rose Muhando watumiwe muri iki gitaramo ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ukomeye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nibebe”, “Mteule Uwe Macho”, “Kitimutimu”, “Jipange Sawasawa”, “Nyota ya Ajabu”, “Utamu Wa Yesu”, “Nampenda Yesu” n’izindi zitandukanye.
Rwanda Gospel Stars Live ategerejwemo ni igikorwa ngarukamwaka kigamije guteza umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana imbere.
Iki gikorwa gihatanyemo abahanzi 15 aho buri wese umushinga ugamije guteza imbere abanyarwanda mu buryo butandukanye.
Hari abafite imishinga igamije guteza imbere abatishoboye, kubaka ibikorwa remezo bijyanye no kuramya no guhimbaza Imana n’ibindi.
Umushinga uzahiga indi uzamenyekana ku munsi iki gitaramo cyatumiwemo Rose Muhando kizabera. Umushinga uzahiga indi nyirawo azahemba miliyoni 7 Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!