Abahanzi bo mu Rwanda mu bahatanira ibihembo bya AMI Awards

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Abahanzi batandukanye b’abanyarwanda batoranyijwe mu bahatanira ibihembo bishya byitwa AMI Awards bizahuza abakomeye baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

AMI Awards Afrika ni ibihembo byateguwe n’imiryango ibiri ikorera i Las Vegas muri Amerika ari yo Schnaps Universe Inc. na ESA Foundation mu gushimira abahanzi bakoze ku mugabane mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi n’ibindi bikorwa.

Abahanzi b’Abanyarwanda barimo Knowless Butera, Priscillah, Young Grace, Christopher na Uncle Austin ni bamwe mu bahawe imyanya y’ibyiciro bizatoranywamo abazahabwa ibihembo mu birori bizaba muri Werurwe uyu mwaka.

Knowless mu ndirimbo yise "Uzagaruke" na Priscillah mu yitwa "Biremewe" bahatanye mu cyiciro cya Best Female Eastern Artist, ahuriyemo n’abandi bahanzi bo mu Karere barimo Juliana Kanyomozi, Victoria Kimani, Lady Jaydee, Rema Namakula, Mimi Mars, Avril, Sheebah na Vanessa Mdee.

Christopher mu ndirimbo yise "Simusiga" na Uncle Austin mu yitwa Everything yakoranye na Meddy, bahatanye mu cyiciro cya Best Male Newcomer mu gihe Young Grace mu ndirimbo "Whisky Ya Papa" yanitiriye album aheruka gusohora ahatanye mu cyiciro cya Best Female Newcomer.

Igihembo gikuru mu cyiciro cy’abahanzi b’abagabo ku Mugabane wa Afurika gihataniwe na Ferre Gola (RDC), Davido (Nigeria), Ali Kiba (Tanzania), Wizkid (Nigeria), Eddy Kenzo (Uganda), Fally Ipupa (RDC), Serge Beaynaud (Côte d’Ivoire), Sidiki Diabate (Mali), C4 Pedro (Angola) na Diamond Platnumz (Tanzania).

Mu cyiciro cy’abagore harimo Daphne (Cameroun), Yemi Alade (Nigeria), Vanessa Mdee (Tanzania), Victoria Kimani (Kenya), Juliana Kanyomozi (Uganda), Nandy (Tanzania), Lizha James (Mozambique), Josey (Côte d’Ivoire), Almok (Togo) na Viviane Ndour (Senegal).

Ibirori byo gutanga ibi bihembo biteganyijwe tariki 24 Werurwe 2018 muri Serena Hotel yo mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.

Abateguye iki gikorwa batangaza ko gihuza imico gakondo yo mu bihugu bya Afurika no kuyubakira ikiraro kiyimenyekanisha mu mahanga ya kure. Bavuga ko bagamije gushyigikira abahanzi bagaragaza aho iterambere ry’umugabane rigeze mu byiciro bitandukanye by’ubuhanzi.

Abahanzi batanu bo mu Rwanda bashyizwe mu bahatanira ibihembo bya AMI Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza