Abakobwa 6 batsinze ijonjora rya Nyampinga mushya w’u Rwanda i Musanze (Amafoto na Video)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Nyampinga mushya w’u Rwanda uzambara ikamba mu mwaka wa 2018 yatangiye gushakishwa biciye mu majonjora yahereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Musanze.

Ibikorwa byo gutoranya abakobwa bujuje ibisabwa bemerewe guhatanira Miss Rwanda 2018 byatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018 kuri La Palme Hotel i Musanze.

Mu ijonjora ryo gushakisha abakobwa bazahagararira Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2018 hagaragayemo Miss Mpogazi Vanessa na Miss Uwase Rangira Marie D’Amour wabaye Igisonga cya Gatatu cya Miss Mutesi Jolly; aba bari mu itsinda rishinzwe kwita ku bakobwa no kureba abujuje ibisabwa.

Abakobwa 19 nibo biyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru gusa 13 nibo bageze ahabereye ijonjora. Icumi ni bo bujuje ibisabwa bemererwa gukomeza kugira ngo batoranywemo abakwiye kuzahagararira iyi ntara ku rwego rw’igihugu.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Dr. Higiro Jean Pierre[bakunze kwita Papa Miss], Isheja Sandrine ndetse na Rwabigwi usanzwe azwi muri Miss Rwanda mu myaka ibiri ishize.

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazaserukira Intara y’Amajyaruguru cyatangiye saa munani zirengaho iminota mike gisozwa saa kumi n’imwe. Akanama nkemurampaka kamaze kwiherera kanzuye ko abakobwa batandatu aribo batsinze ijonjora ry’ibanze i Musanze.

Abatsinze ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Sandrije Isheja wari uhagarariye akanama nkemurampaka yavuze ko ibyashingiweho mu gutanga amanota harimo "uburanga, ubwenge n’umuco". Uburanga bwari bufite amanota 25%, ubwenge bwahawe amanota 45% hanyuma uburyo umukobwa yatondekaga ibyo avuga bihabwa amanota 30%.

Yagize ati "Abakobwa bose bagaragaje ubuhanga n’ubutwari, ntabwo ari ukuvuga ko niba udakomeje ari uko utari mwiza cyangwa uri umuswa. Ntabwo bishoborwa na buri wese kuza hano ukabazwa ibibazo n’abantu mutamenyeranye, ntabwo biba byoroshye."

Itorwa rya Miss Rwanda ryateguwe na Mashirika muri 2012, na ho kuva mu mwaka wa 2014 isoko ryatsindiwe na Rwanda Inspiration Backup ku bufatanye n’abaterankunga baryo ku isonga hari Cogebanque, ari na bo batangiye igikorwa cyo gushaka Nyampinga 2018 uzasimbura Iradukunda Elsa.

Mu mateka y’u Rwanda hamaze gutorwa ba Nyampinga umunani guhera mu 1991. Abatowe basimburanywe uhereye kuri Nubuhoro Jeanne(1991), Uwera Dalila(1992), Bahati Grace(2009), Mutesi Aurore(2012), Akiwacu Colombe(2014), Kundwa Doriane(2015), Mutesi Jolly(2016) na Iradukunda Elsa(2017).

UKO IGIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

- Akanama nkemurampaka kemeje ko abatsinze hagendewe ku bwiza, ubumenyi n’umuco ari Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.


- Cogebanque, umuterankunga mukuru wa Miss Rwanda yaje gukurikirana igikorwa uko kiri kugenda.

Miss Elsa n'abayobozi muri Cogebanque bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine
Miss Elsa na bamwe mu bayobozi ba Cogebanque
Andrew Kareba umunyamakuru ba RBA mu gikorwa cya Miss Rwanda

- Bose uko ari icumi batangiye kugera imbere y’akanama nkemurampaka babazwa ibibazo. Umukobwa arahitamo kubazwa mu ndimi ebyiri hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.
1. Usanase Shamim Irene

Usanase Shamim Irene wabimburiye abandi mu ibazwa ry'ibanze

2.Ishimwe Belly Stecy

Ishimwe Belly Stecy

3.Umuhoza Linda

Umuhoza Linda yavuze ko mu bibazo yifuza kuzahangana nabyo harimo n'abantu basigaye bitukuza

4.Ingabire Divine, afite ibiro 55 akareshya na metero 1.73

5.Umutesi Nicole, apima ibiro 52 akareshya na 1.70

- Yavuze ko gahunda ya Made in Rwanda abona "Abanyarwanda bataragira icyizere ko ibyacu dukora bihamye kandi ko bifite agaciro ijana ku ijana". Abaye Miss Rwanda ngo yafasha leta kuyiha ingufu.

6. Ishimwe Henriette, afite ibiro 54 akareshya na metero 1.70

Yavuze ko u Rwanda ari rwiza maze Rwabigwi aramubaza ati ’Kuki uvuga ko ari rwiza’ nawe ati "Impamvu navuze ko u Rwanda ari rwiza, icya mbere hari umutekano urebye uko mu bindi bihugu bimeze, ikindi mu Rwanda hari ukubaha ikiremwamuntu, iterambere rugira mu gihe gito. Ni cyo mperaho mvuga ko ari rwiza cyane."

7. Irebe Natacha Ursule, afite ibiro 66 akareshya na metero 1.72

Isheja Sandrine yabanje kumubaza icyo izina rye ’Ursule’ risobanura kuko ryagoye benshi kurisoma maze asubiza agira ati "Risobanura inyamaswa isanzwe iba mu duce dukunze kugwamo urubura ku buryo ari imwe mu zibasha kwihanganira ubukonje. Nkeka ko nanjye barinyise kubera ko wenda babonye nihangana.

8. Ibuka Ines Carine, afite ibiro 50 akareshya na metero 1.70

9. Umutoniwase Paula, afite ibiro 65 akareshya na metero 1.72

Yabajijwe icyo yumva urubyiruko rwakora ngo ruve mu bushomeri maze asubiza agira ati "Icya mbere ni ukuva mu ishuri buri wese azi icyo ashaka gukora akihangira imirimo agashaka akazi bityo agafatanya n’abandi kuzamura igihugu."

Ngo abaye Miss Rwanda 2018 yifuza "Gufasha abakobwa muri rusange, kubashishikariza kutishora mu biyobyabwenge no kwirinda inda zitateganyijwe."

10. Umutoniwase Alpha Buyinza, apima ibiro 45 akareshya na metero 1.70

Yabajijwe uko niba abona ko urubyiruko rufite umuco asubiza agira ati "Kuri ubu ntabwo ari neza cyane, haracyari abakobwa bambara amakanzu magufi, abasore banywa ibiyobyabwenge, ndumva ari ibyo..."

Akanama nkemurampaka kagizwe na Rwabigwi Gilbert , Isheja Sandrine na Dr. Higiro Jean Pierre[bakunze kwita Papa Miss]
Iradukunda Elsa usanzwe afite ikamba rya Miss Rwanda yitabiriye iki gikorwa


- Abakobwa icumi bahataniye kwinjira muri Miss Rwanda mu majonjora yabereye i Musanze.

- Abakobwa bahatana mu Ntara y’Amajyaruguru bamaze kugera ahabera igikorwa cyo kujonjora abemerewe guhatana ndetse itsinda ryatoranyijwe kureba abujuje ibisabwa ryatangiye kubapima uburebure n’ibiro bisabwa uwemere kujya mu irushanwa.

Salle igiye kuberamo ijonjora rya Miss Rwanda i Musanze ni gutya iteguye
Barandika imyirondoro ya buri mukobwa mu bahatana
Umukobwa yinjira mu irushanwa babanje kureba indeshyo ye n'ibiro afite
Miss Uwase Rangira Marie D'Amour ari mu bareba indeshyo n'ibiro by'abahatana
Umwe mu bakobwa bahataniye kwinjira muri Miss Rwanda i Musanze

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza