Aimé Uwimana na Israel Mbonyi bazafatanya na Patient Bizimana mu gitaramo yatumiyemo Sinach

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Werurwe 2018 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Patient Bizimana, umuririmbyi umaze gushinga imizi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasobanuye birambuye ibyerekeranye n’igitaramo yatumiyemo Sinach atangaza ko azafatanya na Aime Uwimana, Israel Mbonyi n’abandi baramyi bo mu Rwanda.

Iki gitaramo gikomeye gitegerejwe ku itariki 1 Mata 2018, muri Parking ya Stade Amahoro i Remera. Kiri mu ruhererekane rw’ibyo Patient Bizimana akora buri mwaka bya ’Easter Celebration’ mu rwego rwo kwizihiza izuka rya Yesu wabambwe nyuma y’iminsi itatu akazuka.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 5 Werurwe 2018, Patient Bizimana yavuze birambuye ku myiteguro idasanzwe arimo yo kuzakira Sinach ku nshuro ya mbere mu Rwanda mu mujyo yise "Panafrican Chapter".

Yagize ati "Nabanjirije kuri ba Appolinnaire ba hafi hano muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu hazaza Sinach ufite indirimbo zifasha abantu benshi. Yagiye aba icyitegererezo ku bantu benshi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki ni icyiciro cyo ku rwego rwa Afurika, niyo mpamvu namuhisemo."

Yongeyeho ati "Sinach azazana n’itsinda ry’abantu 13. Abahanzi ba hano tuzakorana barimo Aime Uwimana na Israel Mbonyi. Imyiteguro yose ihagaze neza kandi turashima Imana ko yakomeje kudufasha kugeza uyu munsi kandi aho bigana ni heza cyane."

Yashimangiye ko igitaramo cy’uyu mwaka gifite umwihariko udasanzwe haba mu mitegurire no mu bindi byose kuko ku nshuro ya mbere ari gukorana na Mushyoma Joseph uzobereye mu bijyanye no gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda.

Mushyoma Joseph yavuze ko biyemeje gushyigira Patient Bizimana muri iki gikorwa bizeye ko hazarangwa imikoranire myiza ndetse bakamufasha kurushaho kunoza imyiteguro mu bijyanye n’uburyo igitaramo cye na Sinach giteguwemo ndetse atanga icyizere ko byose byamaze kunozwa uyu muhanzikazi w’icyamamare ku Isi azataramira Abanyarwanda kuri Pasika.

Yagize ati "Ibisabwa byose byarakozwe, kugira ngo tubashe kuba twakwicara tubiganireho gutya ni uko byinshi byamaze kunozwa, hari n’amashusho na we ubwe azashyira ahagaragara mu minsi iza yo kwemeza urugendo rwe i Kigali. Byose bigiye biteguwe mu minsi itandukanye."

Kwinjira muri iki gitaramo byashyizwe mu buryo , ubwo kugura itike mbere no ku munsi w’igitaramo. Abazagura mbere bazishyura 3000 FRW, 10.000 FRW na 200.000 ku bantu 8 bari ku meza. Ku munsi w’igitaramo, itike ya 3000 izagurishwa 5000 FRW, iya 10.000 FRW izaba igura 15.000 FRW naho iy’abantu 8 bazaba bari hamwe ku meza ntabwo izagurishwa ku munsi w’igitaramo.

Patient Bizimana yavuze ko nk’uko bisanzwe azaririmba indirimbo zisanzwe n’izindi nshyashya amaze igihe akora ziri kuri album nshyashya y’imyaka ibiri kugeza mu 2019. Ni indirimbo zizibanda ku butumwa buvuga ibijyanye no ku musaraba.

Ni ku nshuro ya kane Patient Bizimana ateguye igitaramo cya ’Easter Celebration’; mu bihe bitandukanye yagiye atumira abashyitsi bakuru barimo n’abaturuka mu mahanga ya kure n’abahanzi bakomeye mu murimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Aime Uwimana na Israel Mbonyi bari mu baramyi bazifatanya na Patient Bizimana mu gitaramo cya 'Easter Celebration'

Mu 2015 ari nabwo yatangiye gutegura Easter Celebration, Patient Bizimana yashyigikiwe n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Simon Kabera, Uwimana Aimé, Diana Kamugisha na The Sisters. Mu 2016 yatumiye Umunyafurika y’Epfo, Pastor Solly Mahlangu waririmbye indirimbo “Wa Hamba Nathi” ikoreshwa mu nsengero nyinshi mu gihugu mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Patient Bizimana yafatanyije na Mushyoma Joseph mu myiteguro y'igitaramo yatumiyemo Sinach
Patient Bizimana yavuze ko yahisemo Sinach bitewe n'uko ari umuhanzi ukomeye

Ibi bitaramo byombi byaranzwe n’ubwitabire buri hejuru cyane cyo kimwe n’igiheruka mu 2017 yari yatumiyemo Apôtre Habonimana Apollinaire wo mu Burundi na Marion Shako wo muri Kenya cyabereye muri Kigali Convention Centre kikitabirwa n’ababarirwa hejuru y’ibihumbi bitanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza