Black Panther yinjije akayabo ku Isi, irenza miliyoni 30 mu Rwanda

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 Werurwe 2018 saa 01:07
Yasuwe :
0 1

’Black Panther’ cyangwa Igisamagwe cy’umukara ni filime y’imirwano irimo inkota, amacumu, imbunda n’ibindi birwanisho by’ikoranabuhanga rihambaye byose bituma iyo filime iryohera uyireba nk’uko incamake yayo ibigaragaza.

Nyuma y’ukwezi kumwe isohotse imaze kwinjiza akayabo ka miliyoni $520 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine na miliyoni $420 mu bindi bihugu byo ku migabane itandukanye ku Isi. Yamaze guca ku zindi filime zarebwe zikanacuruzwa cyane mu gihe gito nka Spider Man 2 na Wonder Woman.

Ikinyamakuru Fortune cyatangaje ko ishobora guca agahigo ikagwiza miliyari y’amadolari yinjije bitarenze impera z’iki cyumweru kizarangira ku wa 11 Werurwe 2018. Ni iya mbere ibashije kugeza ku mafaranga yinjije mu zakozwe na Marvel Comics nyuma ya ’Captain America: Civil War’.

“Black Panther” iri mu bwoko bwa filime za “Superhero” cyangwa filime zigaragaza umukinnyi umwe ufatwa nk’intwari, uba ufite imbaraga zidasanzwe akemera guhara ubuzima bwe kugira ngo arengere inyungu z’umuryango we cyangwa igihugu.

Iyi filime iri kuvugwaho cyane muri iyi minsi. Kuba iri kugarukwaho mu bitangazamakuru bikora kuri sinema hafi ya byose ku Isi, ni uko ari bwo bwa mbere hakinwa filime y’ubwo bwoko igizwe ahanini n’abirabura.

Ibyo bifite icyo bivuze kinini kuko iyi filime yasohotse mu gihe uruganda rwa sinema muri Hollywood rwashinjwaga irondaruhu aho usanga filime nyinshi kandi zikomeye zikinwamo n’abazungu gusa. Abayoboye bakanategura Black Panther bo ngo ifite umwihariko wo gushaka kwerekana ko n’abirabura bashobora gukina filime kandi igakundwa ku Isi hose.

’Black Panther’ mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 30

I Kigali, ’Black Panther’ yerekaniwe bwa mbere muri Kigali Century Cinema ku wa 16 Gashyantare 2018. Abantu benshi bitabiriye icyo gikorwa ndetse bamwe baza bikwije imyambaro ihuye n’iyakoreshejwe mu ikorwa ry’iyi filime ikomeje guca ibintu ku Isi.

Nyuma y’uwo munsi iyi filime ni imwe mu zerekanywe inshuro nyinshi, buri mpera z’icyumweru zasigaga abenshi bitabiriye iyerekanwa ryayo mu bisa n’ubusabane bagafata umwanya wo kwifotoza no gusangira ibyishimo mbere na nyuma yo kuyireba.

Chadwick Boseman na Lupita bari mu bakinnyi b'imena muri iyi filime

Banamwana Hoffman Prince, ukora muri Kigali Century Cinema yabwiye IGIHE ko ’Black Panther’ yaciye agahigo muri filime zose bamaze kwerekana kuko mu cyumweru cya mbere yarebwe n’abantu basaga ibihumbi bitanu bitari bimenyerewe.

Yavuze ko kugeza ubu mu mibare y’ikigereranyo imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi icumi ndetse ikaba yarinjije arenga miliyoni 30.

Yagize ati "Ikintu kimwe ni uko yakunzwe cyane hano mu Rwanda kuko mu cyumweru kimwe gusa yarebwe n’abantu barenga ibihumbi bitanu, mu byumweru bitatu ubu imaze kurebwa n’abakabakaba ibihumbi icumi. Ni ubwa mbere bibaye kuko yagiye hejuru mu bintu byinshi cyane. Ku bijyanye n’amafaranga yinjije arenga miliyoni 30 mu Rwanda."

Iyi filime yo muri Amerika igizwe ahanini n’abakinnyi b’abibaruba, ikinwa yerekana Wakanda, igihugu cyo muri Afurika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere mu ikoranabuhanga. Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo ariko aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda. Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.

Kugira ngo ahashye uwo mwanzi bidasubirwaho, T’Challa yisunze ingabo z’igihugu cye ndetse n’umukozi w’inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA).

Abitabiriye iyerekanwa ry'iyi filime mu Rwanda bagize n'umwanya wo gusabana
Iyi filime yaritabiriwe cyane mu Rwanda, yarerekanwaga imyanya igashira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza