Bulldogg yataramiye i Rubavu mu kumenyekanisha TECNO Spark 3 (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Kanama 2019 saa 05:39
Yasuwe :
0 0

Bulldogg uri mu bahanzi bafite izina rikomeye mu bakora Hip Hop mu Rwanda, yishimiwe mu buryo budasanzwe mu gitaramo yakoreye mu karere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni mu gitaramo cyateguwe na TECNO Mobile, aho iki kigo gikora telefoni ndetse kikazicuruza cyateguye ibitaramo bizazenguruka u Rwanda, ku ikubitiro hataramirwa Abanyarubavu mu gitaramo cyatumiyemo Bulldogg.

Cyabereye imbere y’isoko ry’Akarere ka Rubavu, cyitabirwa ku rwego rwo hejuru cyane ko kwinjira byari ubuntu. Iki gitaramo cyateguwe mu kumurikira Abanyarubavu telefoni nshya ya TECNO Spark 3, yari yagabanyirijwe igiciro dore ko yaguraga ibihumbi 90,000 Frw mu gihe ubusanzwe igura 99,000 Frw.

Cyatangijwe n’itsinda ribyina rya The Finest Crew nyuma Zaba Missed Call usanzwe akora urwenya ahamagara abahanzi batandukanye, ku ikubitiro habanza ab’i Rubavu barimo n’itsinda rya The Same rikundwa na benshi.

Abatsinze mu irushanwa rya Spark Your Talent nabo bigaragaje muri iki gitaramo barimo uwabaye uwa gatatu witwa Umutoni Olivia, akurikirwa na Cyusa Alpha Serge wabaye uwa kabiri, nyuma ye haririmba Mbanda John wabaye uwa mbere.

Bulldogg yishimiwe cyane n’Abanyarubavu bakunda byimazeyo injyana ya Hip Hop, mu ndirimbo ze zitandukanye.

Igitaramo nk’iki kizakomereza mu karere ka Huye ku wa 24 Kanama 2019.

Ababyinnyi ba The Finest Crew basusurukije abitabiriye iki gitaramo
Abantu bitabiriye ari benshi
Bulldogg yashimishije benshi muri iki gitaramo
Cyusa Alpha wabaye uwa Kabiri muri Spark Your Talent yashimishije benshi
Ibiciro bya Spark 3 byari byagabanyijwe
Mbanda wabaye uwa mbere muri Spark Your Talent ari ku rubyiniro
DJ Phil Peter ni we wavangaga imiziki
Umunyarwenya Zaba Missed Call nawe yigaragaje muri iki gikorwa
Umutoni Olivia wabaye uwa gatatu mu irushanwa rya Spark Your Talent yari muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza