Byemejwe ko Munyaneza yangiwe kwitabira Miss Supranational kubera amafoto y’ikariso

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Ugushyingo 2018 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Dr Uwamahoro Yvonne uhitamo umukobwa uhagararira u Rwanda muri Miss Supranational, yashyize hanze itangazo ryemeza ko Munyaneza Djazira yambuwe aya mahirwe kubera amashusho y’urukozasoni yashyize ahagaragara.

Iri tangazo ryagiye hanze ku wa 05 Ugushyingo 2018 nyuma y’amashusho n’amafoto ya Munyaneza Djazira wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa yashyize hanze yambaye ikariso.

Hari aho rigira riti “Dushingiye ku myitwarire idahwitse wagaragaje ubwo ku rukuta rwawe rw’urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, ku wa 15 Ukwakira washyiragaho amashusho y’urukozasoni ndetse no ku wa 26 Ukwakira ugashyira kuri urwo rubuga amashusho agaragaza ubwambure bwabwe.”

Rikomeza rivuga ko uyu mukobwa atujuje inshingano yari afite nka Miss Supranational Rwanda zirimo kutitabira ibikorwa bimwe na bimwe yasabwaga n’abashinzwe gutegura irushanwa.

Ikindi kandi cyahereweho mu kumuhagarika, harimo ko atubahirije ‘gahunda yo kuganira na bamwe mu bayobozi bo mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco [RALC] ndetse n’ibindi bikorwa byari bigamije guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda imbere mu gihe wasabwaga kubyitabira’.

Rivuga ko nyuma yo kubona ko ibyo byose bihabanye n’amahame agenga irushanwa ndetse bikanabangamira indangagaciro z’umuco nyarwanda bagomba gusigasira, ‘ubuyobozi bw’irushanwa bwahisemo kumuhagarika’.

Nyuma y’uko uyu mukobwa ahagaritswe, Dr Uwamahoro yavuze ko hari kurebwa uko haboneka umusimbura.

Ati “ Hasigaye iminsi 12 ngo irushanwa ritangire. Ntabwo byoroshye ariko turi kugerageza ibishoboka kugira ngo u Rwanda ruhagararirwe.”

Mu ntangiriro za Nzeri nibwo Munyaneza yatangajwe nk’uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018.

Yari agiye guhagararira u Rwanda nyuma ya Ingabire Habiba uheruka muri iri rushanwa mu 2017 ntabashe kuza mu bakobwa 25 ba mbere.

Miss Supranational 2018 azambikwa ikamba mu birori bizaba ku wa 7 Ukuboza muri Pologne bizahuzwa n’ibyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 iri rushanwa rimaze.

Munyaneza Djazira akunda gukwirakwiza amafoto yambaye ikariso gusa
Munyaneza Djazira yifotoje yambaye ikariso gusa
Uyu mukobwa akunze gushyira hanze amafoto avugisha benshi
Uyu mukobwa yambuwe amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational 2018
Itangazo rihagarika Munyaneza Djazira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza